skol
fortebet

Polisi y’u Rwanda yafashe umushoferi wari umaze imyaka 11 akoresha perimi mpimbano

Yanditswe: Thursday 10, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yafashe umushoferi witwa Turahirwa Phocas wari umaze imyaka isaga 10 akoresha Perimi y’inyiganano,ubwo yari agiye kuyongererwa agaciro.
Nyiri Perimi n’uwayimucuriye bahise batabwa muri yombi ku wa kabiri w’iki cyumweru nyuma y’aho bigaragariye ko urwo ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu rwashakirwaga kongereshwa ari urucurano.
Icyaha bakurikiranyweho cyakozwe mu mwaka wa 2011, ubwo umwe muri bo wari umukozi w’ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda no gutwara (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yafashe umushoferi witwa Turahirwa Phocas wari umaze imyaka isaga 10 akoresha Perimi y’inyiganano,ubwo yari agiye kuyongererwa agaciro.

Nyiri Perimi n’uwayimucuriye bahise batabwa muri yombi ku wa kabiri w’iki cyumweru nyuma y’aho bigaragariye ko urwo ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu rwashakirwaga kongereshwa ari urucurano.

Icyaha bakurikiranyweho cyakozwe mu mwaka wa 2011, ubwo umwe muri bo wari umukozi w’ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga rikorera mu Karere ka Rubavu yageragezaga gufasha umwe mu banyeshuri kuba yabona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’urwiganano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yavuze ko abakekwaho iki cyaha, batahuwe ubwo uwahawe uruhushya rw’uruhimbano ari we Turahirwa Phocas w’imyaka 42 y’amavuko, yageragezaga kurwongeresha igihe nyuma y’uko rwari rumaze guta agaciro.

Yagize ati: ”Ubwo Turahirwa yasabaga ishami rishinzwe gutanga ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga ko uruhushya rwe rwarangije igihe rwakongererwa agaciro, byaje kugaragara ko urwo ruhushya yasabiraga kongererwa agaciro rwari rwaratanzwe mu mwaka wa 2011, ari uruhimbano. Nta kindi cyari gukurikiraho uretse guhita afatwa agashyikirizwa ubutabera.”

Yakomeje avuga ko iperereza ry’ibanze, ryaje kugaragaza ko kugira ngo abone ruriya ruhushya rw’uruhimbano, Turahirwa yari yashyizwe ku rutonde rw’abagombaga gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga nyuma y’uko Polisi yari yamaze kurwemeza.

Ati: “Byaje kugaragara ko ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga ari ryo ryafashe urutonde rw’abari bemerewe gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga cy’impushya za burundu, risibaho umwe mu bari kuri urwo rutonde mu mwanya we handikwaho Turahirwa utarigeze yisanga mu bakora ikizamini.”

CP Kabera yakomeje avuga ati: “Hanyuma ni bwo Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryakoresheje ikizamini ku italiki ya 2 mu kwezi kwa Gashyantare 2012, mu gihe uruhushya rwa Turahirwa rutagaragara ku rutonde rw’abakoreye uruhushya mu buryo bwemewe n’amategeko rugaragaza ko rwatanzwe ku italiki ya 2 Gashyantare 2011, igihe cy’umwaka wose mbere y’uko ikizamini gikorwa.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kandi yagaragaje ko kugira ngo izina rye ryongerwe kuri urwo rutonde yishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 ya ruswa.

Yatanze umuburo ku bantu bishora mu bikorwa byo gukora inyandiko mpimbano zirimo uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga n’abazi ko bazitunze ko bidatinze bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera hatitawe ku gihe gishize zikozwe cyangwa bamaze bazikoresha.

Ati: “Hatitawe ku gihe icyaha cyakorewe cyose, igihe bizamenyekanira, yaba ari wowe ugendera ku ruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rw’urwiganano warukoresheje hamwe n’uwabigufashijemo wese muzakurikiranwa n’amategeko.”

Yavuze kandi ko ibi bikorwa binyuranyije n’amategeko bikorwa n’amwe mu mashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga ari bimwe mu bishobora guteza impanuka zo mu muhanda no kuhatakariza ubuzima bitewe n’uko bene aba bashoferi baba badafite ubumenyi ku mategeko n’amabwiriza yo gukoresha umuhanda.

Ibitekerezo

  • Polisi nibanze itokore umugogo uri mu jisho ryayo mbere yo gutokora uri mu baturage. Nibanze ikosore igicupuri yashyizeho kidakora ngo ni system yo kwandika abakora ibizamini. Bamenye umujinya batera umuturage basabirwa gufungwa. Bwana Mujiji Rafiki niba ukunda igihugu koko, kosora akajagari mufite please.

    Ahhh ibintu byarakaze bagiye bategereza bagakora ikizamini ko Ayo mafranga batanga yaruswa wayigamo imodoka ukwezi kose 150000frw ukajya gukora wiyize knd ko bidakomera iyo wikuyemo kugura uruhushya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa