Polisi yafashe abakewaho kwicisha imbunda umuvunjayi n’umushoferi
Yanditswe: Sunday 04, Dec 2022

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abagabo babiri bakekwaho kwicisha masotera [imbunda nto]abarimo umuvunjayi ndetse n’umushoferi.
Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri iki Cyumweru,Polisi y’u Rwanda yavuze ko abafashwe ari Ndagijimana Patrick na Ndagijimana Yves.
Bakekwaho kwica Mujyambere Idris w’imyaka 49 mu ijoro ryo kuwa 18 Gicurasi 2022 mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Masaka na Kayitare Jean Pierre w’imyaka 45, kuwa 13 Ugushyingo 2022, bakoresheje imbunda (Pistol).
Polisi y’u Rwanda (...)
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abagabo babiri bakekwaho kwicisha masotera [imbunda nto]abarimo umuvunjayi ndetse n’umushoferi.
Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri iki Cyumweru,Polisi y’u Rwanda yavuze ko abafashwe ari Ndagijimana Patrick na Ndagijimana Yves.
Bakekwaho kwica Mujyambere Idris w’imyaka 49 mu ijoro ryo kuwa 18 Gicurasi 2022 mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Masaka na Kayitare Jean Pierre w’imyaka 45, kuwa 13 Ugushyingo 2022, bakoresheje imbunda (Pistol).
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Mujyambere wari umuvunjayi mu Mujyi wa Kigali yiciwe aho yari atuye mu gihe Kayitare wari umushoferi mu Mujyi wa Kigali, yashutswe akajyanwa mu icumbi rya Ndagijimana Patrick riherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo akaba ariho yiciwe n’imodoka ye ikibwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yagize ati "Iperereza riracyakomeje."
IGIHE kivuga ko amakuru cyahawe n’abaturanyi ba Kayitare Jean Pierre avuga ko nyuma y’uko uyu mugabo yishwe abakoze ubwo bwicanyi bahise bamujyana nijoro mu irimbi ryo mu Rugarama bishyura abazamu baririnda amafaranga ibihumbi 200Frw, baramushyingura.
Abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko kugira ngo aya makuru amenyekane byaturutse ku muturage wanyuze hafi y’iryo rimbi saa sita z’ijoro, akabona abantu bari gushyingura ahita ahamagara inzego z’umutekano.
Uwitwa Habimana Jules yagize ati "Baramwishe bagura isanduku bamushyiramo bajya kumushyingura mu Rugarama saa sita z’ijoro noneho haza kunyura umuturage abona abantu bari gushyingura ahita ahamagara inzego z’umutekano azibwira ko abonye abantu bari gushyingura umuntu nijoro kandi ubusanzwe bashyingura ku manywa."
Yakomeje avuga ko inzego z’umutekano bucyeye bwaho zahise zijya kubigenzura zisanga umuntu washyinguwe yarishwe kuko yari anafite ibikomere.
Kalisa Jean Marie Vianney yagize ati "Baramwishe bishyura abazamu ibihumbi 200 Frw baramushyingura, gusa ikibabaje ni uko n’imodoka yatwaraga yahise iburirwa irengero."
Hari undi wagize ati "Yaraje ajya kwaka boss imodoka amubwira ko abonye ikiraka aragenda, undi aramutegereza umunsi wose yamuhamagara telefone nticemo, buracya telefone nabwo ntiyacamo naho abantu bamukodesheje bahise bamwica bajya kugura irimbi mu Rugarama bahita bamushyingura."
Umuyobozi wa sosiyete ishyingura abantu mu irimbi rya Rugarama, Uwimbabazi Charles, yemeye iby’aya makuru, avuga abazamu batatu bakekwa batawe muri yombi ndetse hagikorwa iperereza.
Ibitekerezo
#PRESIDENTSPROMOTION_IDASANZWE
#DORE_ICYAYI_CY_ABAGABO_GITUMA_UGIRA_IJAMBO_IWAWE_WAKWIVUGA_IKIVUGO_CY_ABAGABO_UKUMVIKANA. +250789502321
#Kirwanya #stress #kikarinda no #kurangiza #vuba!
#TONGKAT NI #UMWIMERERE #NTANGARUKA #IGIRA KANDI #YONGERA #UBUSHAKE BWO #GUKORA #IMIBONANOMPUZABITSINA #KUBAGABO #IKANONGERA #UMUSEMBURO WA #TESTOSTERON
+250789502321
Iyi product igizwe n’ibintu bine (4in1) by’ingenzi biyiha ingufu n’ubushobozi bwo gufasha umubiri muburyo butandukanye ariko by’umwihariko ikaba Ari umwimerere kuko idakora nka drogue cg ikiyobyabwenge(Muri Asia bayise #Tongkat_coffee kubera ubushobozi bayiziho bwo guha umugabo imbaraga za kigabo zikenewe.Igizwe 100% n’ifu y’umuzi w’ikimera cya #Tongkat_Ali n’impumuro ya #coffee itarimo caffeine ndetse ikabamo isukari y’umwimerere itariyo munganda( ni umushongi w’igisheke)ndetse kandi ibamo n’amata aba yarakamuwemo amavuta kuburyo idashobora kongerera umubyibuho ndetse niyo waba urwaye Diabetes urayinywa ntigutere ikibazo cyo kuzamura isukari kuko ntasukari yo munganda iba yarongewemo.
#Akamaro_ka_Tongkat_muri_rusange:
Ibindi wakenera kumenya kuri iyi nyunganiramirire andika ijambo #Tongkat_Ali muri Google search yawe urebe byinshi biyivugwaho.
Iyi nyunganiramirire y’akamaro gakomeye gutya wayibona uhamagaye +250 789502321/Whatsapp cg ukadusanga aho dukorera Kigali.
Tunayikoherereza aho waba uherereye hose mugihugu no hanze yacyo.Hari n’izindi products nziza cyane nyinshi zibereye umuntu Ushaka kugira ubuzima bwiza no gukumira indwara mbere.
Twizere ko investgations zakozwe neza, ntibizamere nkibya Prince Kid wafunzwe bikarangira juji yemeje ko ari umwere