Polisi yafashe abantu 12 bakekwaho kwiba bakoresheje intwaro
Yanditswe: Sunday 11, Apr 2021
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu 12, bacyekwaho kwiba bakoresheje intwaro mu bihe bitandukanye mu Karere ka Rusizi.
Abo bantu ngo bishe umuntu mu Murenge wa Gihundwe, bakomeretsa n’undi mu Murenge wa Mururu ndetse biba n’amafaranga mu Murenge wa Kamembe muri ako Karere ka Rusizi.
Polisi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter,ivuga ko abacyekwa bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe nyuma yo gufatwa.
Yagize iti "Twafashe abantu 12, bacyekwaho kwiba bakoresheje intwaro mu (...)
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu 12, bacyekwaho kwiba bakoresheje intwaro mu bihe bitandukanye mu Karere ka Rusizi.
Abo bantu ngo bishe umuntu mu Murenge wa Gihundwe, bakomeretsa n’undi mu Murenge wa Mururu ndetse biba n’amafaranga mu Murenge wa Kamembe muri ako Karere ka Rusizi.
Polisi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter,ivuga ko abacyekwa bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe nyuma yo gufatwa.
Yagize iti "Twafashe abantu 12, bacyekwaho kwiba bakoresheje intwaro mu bihe bitandukanye mu Karere ka Rusizi, aho bishe umuntu mu Murenge wa Gihundwe, bagakomeretsa undi mu Murenge wa Mururu ndetse bakiba n’amafaranga mu Murenge wa Kamembe."
Ingingo ya 305 mu gitabo cy’amategeko ateganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda, ivuga ko umuntu ukoze ubujura bukoreshejwe intwaro ahanishwa igifungo kuva ku myaka umunani kugeza ku myaka icumi iyo ubujura bwakozwe n’abantu barenze umwe, iyo intwaro yitwaje yayikoresheje; ubujura bwakorewe mu nzu ituwemo cyangwa mu biyikikije, kabone n’iyo yaba ituwemo by’agateganyo, cyangwa mu nzu bakoreramo. Iyo ubujura bwakozwe n’agatsiko kishyize hamwe, igihano kiba igifungo cya burundu.
Ni mu gihe ingingo ya 140 ivuga ko kwica umuntu ubishaka byitwa ubwicanyi bigahanishwa igifungo cya burundu
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *