skol
fortebet

Polisi yagaragaje akaga gashobora guterwa n’imvugo zogeye mu rubyiruko rw’u Rwanda

Yanditswe: Sunday 13, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,CP John Bosco Kabera yagarutse ku mvugo za rumwe mu rubyiruko zitiza umurindi imico mibi ndetse asaba abanyarwanda kuzireka.
Afande Kabera yavuze ko imvugo nka nta myaka ijana, nta gikwe, tubinywere, ni yale yale zikwiye gucika kuko zishobora koreka ahazaza h’urubyiruko ndetse rukabatwa n’ubukene bukabije.
Yagize ati "Nta myaka ijana numva ko nta n’icyizere uba wihaye mu byo ukora kandi tuzi ko imyaka y’uburambe mu banyarwanda yazamutse igenda inazamuka.
Ibi (...)

Ibi wakumva ko hari urubyiruko,cyangwa hari abato bakura bagomba gusigasira ibyagezweho,utiyizeye nawe numva ko ntacyo wabikorera nta n’uruhare wagira.

Nta gikwe,ni imvugo ikunze gukoreshwa aho abantu bumva ko umuntu yaakwiberaho uko yibereyeho,nta kindi arebandetse ,ntanatekereza no kuba yashinga urugo kugira ngo azagire n’abamukomokaho.

Tubinywere,iyi ivuga ko ikibaye ku muntu agomba guhamagara abantu bakabinywra nyine.Uhembwa umushahara tubinywere,washatse tubinywere,wabyaye tubinywere,wabonye umwanya tubinywere.Tubinywere ikaba tubinywere.Urumva ko ikibaye cyose tubinywere,abantu bazahora mu birori ntibazabona umwanya wo kugira icyo bakora.

Byabereye hehe.Iyi mvugo ikunze gukoreshwa aho abantu bahurira hamwe bagahamagarana babazanya aho bari bunywere ari benshi bagendera mu bigare.

Ni yale yale,nari nsigaranye ibihumbi 10 reka bazane icyo twinywera hanyuma n’ubundi ntawamenya.

Afande Kabera yavuze ku zindi mvugo ziharawe n’urubyiruko ngo "Hahire rimwe,ni imvugo yo gutwika hagashya"ko ziyobya urubyiruko zigatuma bagendera muri ibyo bigare bakisanga mu bukene bukabije.

CP Kabera yavuze ko izi mvugo by’umwihariko iya nta gikwe zishobora koreka igihugu ku buryo nibyo abakuru bagezeho bashakira ahazaza abato bishobora kurangira babuze ababakomokaho kubera kwanga gushinga urugo ahubwo bakishora mu businzi.

Yasabye izi mvugo ko zicika mu rubyiruko rukihatira umurimo no kwita ku hazaza aho kwiroha mu businzi ntirugire icyo rukora.

Ibitekerezo

  • Ndahamanya na CP Kabera ko, izo mvugo zitarwanyije ko zaca intege urubyiruko mugukora rukiteza imbere ndetse nigihugu muri rusange.ikindi nuko Abahanzi nabo bagombye kujya batekereza neza mumagambo banyuza mundirimbo zabo kko bigaragara ko ,ayo magambo akunda gukoreshwa n’urubyiruko aba yakomotse mu indirimbo zabahanzi bo murino minsi.thx

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa