Polisi yakebuye abafatira amashusho mu muhanda mu buryo bushobora guteza impanuka
Yanditswe: Sunday 22, Feb 2026
Nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’umukerarugendo wafashe amashusho yicaye mu muhanda, ashimagiza Umujyi wa Kigali, Polisi yibukije abantu ko babujijwe kuko bishobora guteza impanuka.
Mu butumwa bw’uyu mukerarugendo, yavugaga ko Kigali ari wo mujyi wa mbere mwiza ku Isi hose.
Ati “Nakwicara aho nshaka hose [mu muhanda], nkaryama aho nshaka, nkaruhukira aho nshaka ndetse ngakora icyo nshaka cyose. Ntabwo mubibona? U Rwanda rurasa neza. U Rwanda rukeye cyane kurusha New York (muri Amerika)."
Mu butumwa Polisi yanyujije kuri X yahoze ari Twitter, yatangaje ko nubwo igikorwa cyo gushima ibyiza Kigali yagezeho ari cyiza, abakora bene ibyo bikorwa mu muhanda rwagati bakwiriye kubireka.
Polisi kandi yavuze ko byica amategeko y’umuhanda bikanashyira mu byago abawukoresha.
Iti “Nubwo dushima umugambi mwiza wagambiriwe mu gukora aya mashusho, gufatira amashusho mu muhanda si byiza ndetse byica amategeko agenga ituze ryo mu muhanda, ibishyira mu byago abakoresha umuhanda”.
Polisi yasoje ubu butumwa ishimira ndetse igira inama abantu ko ku bw’umutekano w’abakoresha umuhanda bose, gufata amashusho byajya bikorerwa ahantu hatekanye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *