skol
fortebet

Polisi yataye muri yombi abagaragaye bakubita umuntu bamuziritse ku musaraba

Yanditswe: Tuesday 31, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’Igihugu yatangaje ko yataye muri yombi abantu babiri barimo ugaragara mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, y’umuturage uri gukubitwa aziritswe ku musaraba.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho agaragaza umugabo uvuga Igishinwa, arimo gukubita umugozi mu mutwe umunyarwanda, aryamye hasi, amaboko ye bayaboheye inyuma ku musaraba.

Uwatanze amakuru ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko byabereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mukura, Akagali ka Kagano.

Mu mashusho yasakajwe, harimo abantu bambaye imyenda igaragaza ko bakorera ikigo ALI GROUP HOLDING LTD harimo uri gukubitwa n’Umushinwa.

Ku ruhande, haba humvikana amajwi asa n’ayumvikanisha ko uwo mugabo yaziraga kwiba umucanga, ibyo avuga akabisobanurira umushinwa nawe agahondagura.

Uwo mugabo ukubitwa umugozi, bamuhatiraga kuvugisha ukuri akemera icyaha, akavuga n’aho “amabuye y’agaciro” yavanyemo yayajyanye, yajijinganya gatoya agakubitwa umugozi wo mu mutwe.

Uwo mugabo we, aba avuga ko umucanga yatwaye yari awujyanye kuwogesha umuvure, ku ruhande hakumvikana umugore amubaza ati “umucanga bawogesha umuvure?”.

Polisi y’u Rwanda yaje kwemeza ko abantu babiri “harimo n’ugaragara muri aya mashusho, bakekwaho gukubita Niyomukiza Azalias na Ngendahimana Gratien, bafashwe, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango mu Karere ka Rutsiro, mu gihe inzego zibishinzwe zigikomeje iperereza.”

Binyuze kuri Twitter, Polisi yavuze ko “Abantu babiri harimo n’ugaragara muri aya mashusho bakekwaho gukubita Niyomukiza Azalias na Ngendahimana Gratien bafashwe.”

Yakomeje igira ati “Bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango mu Karere ka Rutsiro, mu gihe inzego zibishinzwe zigikomeje iperereza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa