skol
fortebet

Polisi yataye muri yombi abakekwaho kwiba moto ebyiri zirimo iyambukijwe intara

Yanditswe: Sunday 24, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa Gatanu, tariki ya 22 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda yagaruje moto ebyiri zari zibwe zafatiwe mu bikorwa bitandukanye byakozwe mu turere twa Gasabo na Nyagatare, aho hafashwe abantu batatu bacyekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.
Moto imwe yafatiwe mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Nduba, Akagali ka Gatunga, Umudugudu wa Mataba, indi ifatirwa mu Murenge Rushaki mu Karere ka Gicumbi, ikaba yari yibiwe mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Kiyombe, Akagali ka Kabungo, Umudugudu wa Cyondo. (...)

Sponsored Ad

Ku wa Gatanu, tariki ya 22 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda yagaruje moto ebyiri zari zibwe zafatiwe mu bikorwa bitandukanye byakozwe mu turere twa Gasabo na Nyagatare, aho hafashwe abantu batatu bacyekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.

Moto imwe yafatiwe mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Nduba, Akagali ka Gatunga, Umudugudu wa Mataba, indi ifatirwa mu Murenge Rushaki mu Karere ka Gicumbi, ikaba yari yibiwe mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Kiyombe, Akagali ka Kabungo, Umudugudu wa Cyondo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) HamdunTwizeyimana, yihanangirije abantu bafite ingeso yo kwiba kubireka kuko Polisi y’u Rwanda iri maso, yiteguye kubafata bakagezwa imbere y’ubutabera.

Yanashimiye abaturage batanze amakuru izi moto zigafatwa n’abazibye nabo bagafawa, abasaba gukomeza gutanga amakuru abakora ibyaha bitandukanye bagashyikirizwa ubutabera.

Abafashwe bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ngo hakurikizwe amategeko, naho moto bibye zashyikirijwe ba nyirazo.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko; umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa