skol

Polisi yataye muri yombi umugabo ushinjwa kwambura umugore ibihumbi 222 Frw amubeshya ko azamujyana muri Amerika

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 December 2021

Polisi y’u Rwanda ikorera mu nkambi ya Mahama yafashe umurundi uba muri iyi nkambi witwa Bizimana Jean Claude wambuye uwitwa Uwimana Belyse w’imyaka 48, amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 222,000 amwizeza kuzamufasha kujya ku mugabane wa Amerika. Bizimana yafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Ukuboza afatirwa mu nkambi ya Mahama.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburasirazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Hamduni Twizeyimana yavuze ko gufatwa kwa Bizimana byaturutse ku makuru yatanzwe na Uwimana nyuma yo kubona ko Bizimana yamushutse.

Yagize ati” Uwimana nawe ni impunzi y’umurundi iba mu Rwanda ariko kubera ikibazo cy’uburwayi umwana we afite yemerewe kujya gutura hanze y’inkambi ajya gutura mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Bizimana yaje kumuhamagara amubwira ko aziranye n’abakozi b’ishami ry’umuryango ryita ku mpunzi(UNHCR), amwizeza ko yamufasha kubona ibyangombwa byo kujya gutura ku mugabane wa Amerika.”

Bizimana yasabye Uwimana amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 222,000 harimo ayo gukingiza umwana ndetse no gushaka ibyangombwa by’umwana na nyina. Uwimana yarayashatse ayohereza kuri telefoni nyuma arategereza araheba, ndetse Bizimana ntagire icyo amubwira ku bijyanye n’ibyo basezeranye. Uwimana nibwo yagannye Polisi avuga ikibazo yagize.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yakanguriye abantu kwirinda ubwambuzi bushukana kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Yashimiye Uwimana watanze amakuru bigatuma Bizimana afatwa.

Bizimana yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mahama kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uganda: Abagore bahagaritswe kwicarana imbere n’abashoferi b’amakamyo mu...

Abacuruzi b’abagore muri Uganda ntibazongera kwemererwa kwicara hamwe...
21 January 2022 0

Kayonza: Abakobwa 2 bari inshuti bapfuye umusore umwe atera mugenzi we...

Abakobwa babiri bari mu kigero cy’imyaka 28 bo mu Karere ka Kayonza mu...
21 January 2022 0

Musanze: Abagabo babiri batawe muri yombi bakekwaho gutema inka...

Abagabo babiri bo mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Kinigi, batawe muri...
20 January 2022 0

Rubavu:Urundi rubyiruko rwishyize hamwe rwakubise umuturage...

Bamwe mu bandi bantu bigize intagondwa mu karere ka Rubavu bishyize hamwe...
20 January 2022 0

Abanyarwanda 11 bafashwe bagiye guhungira urukingo rwa Covid-19 muri...

Imiryango ibiri igizwe n’abantu 11 barimo abarimu babiri, yafatiwe mu Kagari...
19 January 2022 0

Huye: Umugabo akurikiranyweho kwica mugenzi we bapfuye indaya

Umugabo w’imyaka 30 y’amavuko akurikiranyweho kwica mugenzi we w’imyaka 18...
18 January 2022 1