skol
fortebet

Polisi yataye muri yombi umukobwa uherutse kugaragara yasindiye ku gisimenti

Yanditswe: Friday 04, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugore uherutse kugaragara ku mbuga nkoranyambaga yarushijwe imbaraga na manyinya akaryama mu muhanda i Remera ku Gisimenti.
Ku wa Kane tariki 3 Werurwe 2022, Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yafashe umugore witwa Umutoni Divine. Uyu mugore yafatiwe mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Akagali ka Nyakabanda, akurikiranweho gukora icyaha cyo gusindira mu ruhame akanakora ibiterasoni.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugore uherutse kugaragara ku mbuga nkoranyambaga yarushijwe imbaraga na manyinya akaryama mu muhanda i Remera ku Gisimenti.

Ku wa Kane tariki 3 Werurwe 2022, Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yafashe umugore witwa Umutoni Divine. Uyu mugore yafatiwe mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Akagali ka Nyakabanda, akurikiranweho gukora icyaha cyo gusindira mu ruhame akanakora ibiterasoni.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Umutoni yagaragaye mu mashusho yafashwe ku wa 26 Gashyantare agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abagore babiri basinze cyane bateje akavuyo ahazwi nko ku Gisimenti mu Murenge wa Remera.

Yagize ati "Uyu mugore aracyekwaho icyaha cyo gusindira mu ruhame no gukora ibiterasoni yakoze ubwo yari mu kabari mu Gisimenti mu Murenge wa Remera ari gusangira inzoga n’inshuti ye yitwa Uwase Anitha, bigeze mu masaha y’ijoro Umutoni yashatse gutaha agerageje gutega moto ananirwa kuyurira kuko yari yasinze, akomeje guhatiriza yikubita hasi ananirwa kubyuka akajya yikurura hasi, abantu barahurura bamushungera basakuza cyane. Mugenzi we basangiye nawe agerageza kumwegura ariko biranga kuko bose bari basinze cyane."

CP Kabera yagiriye inama abantu banywa inzoga, kunywa mu rugero kandi bakirinda gusinda no gukora ibikorwa by’urukozasoni.

Yongeye ati "Kunywa inzoga ntibibujijwe ariko abantu bagomba kumenya ko niba banyoye inzoga batemerewe kubangamira ituze rusange. Ikindi kandi gusinda mu ruhame ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda."

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ugihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akurikiranwe n’amategeko, ni mu gihe Uwase Anitha bari kumwe agishakishwa ngo nawe akurikiranwe.

Ingingo ya 268 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese usinda ku mugaragaro, mu muhanda, mu kibuga, mu nzira, mu kabari, mu nzu y’imikino cyangwa ahandi hose hateranira abantu, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi umunani ariko kitarenze amezi abiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 20 Frw ariko atarenze ibihumbi 100 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 143 ivuga ko umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa