skol
fortebet

Polisi yerekanye abantu 13 bari bashakaga guturitsa inyubako zikomeye muri Kigali

Yanditswe: Friday 01, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 13 barimo Umugore umwe, bafashwe ku ma tariki atandukanye ubwo biteguraga gukora ibikorwa by’iterabwoba mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Sponsored Ad

Iperereza rya RIB rigaragaza ko aka gatsiko gakorana n’umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF) ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC),muri Kivu y’Amajyaruguru.

Aba bantu bagasanganywe ibikoresho bitandukanye bendaga gukoresha muri uyu mugambi mubisha. Bamwe bafatiwe mu Mujyi wa Kigali abandi bafatirwa mu Karere ka Rusizi na Nyabihu.

Abafashwe bavuze ko bari batumwe guturitsa inyubako zikomeye mu mujyi wa Kigali zirimo Kigali City Tower, Downtown na Nyabugogo.

Niyonshuti Ismael na Mbaraga Hassan ni bamwe muri bariya bantu 13 bafashwe, baremera ko binjiye mu mutwe w’iterabwoba wari ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Bavuga ko bawinjiyemo bashutswe n’inshuti zabo bakaba barigishwaga n’umuntu ufite inkomoko yo muri Kenya ariko nawe waturutse mu gihugu cya Mozambique mu mutwe w’iterabwoba urimo kurwanywa n’ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda.

Niyonshuti yagize ati” Nafashwe tariki ya 31 Kanama hari hashize icyumweru cyangwa bibiri menyanye n’umugabo wo muri Kenya nawe yari yavuye mu gihugu cya Mozambique muri wa mutwe ubayo w’iterabwoba. Niwe watwigishaga kubituritsa , gahunda yari iyo kwihorera ku Rwanda, twari kuzabitera mu Mujyi ahazwi nko kuri KCT ahari iduka ricuruza za Frigo na Nyabugogo kuri Sitasiyo icuruza ibikomoka kuri Peteroli (SP) ku marembo agana mu Ntara y’Amajyepfo.”

Mbaraga Hassan avuga ko ibi bikorwa yabishyizwemo n’inshuti ye Niyonshyuti Ismael, aravuga ko yabigiyemo abizi ko ari umutwe w’iterabwoba wo muri Mozambique ugamije kwihorera ku Rwanda. Mbaraga avuga ko umunya Kenya ariwe wabigishirizaga hamwe na Ismael uko bazajya baturitsa ibyo biturika.

Ari Mbaraga na mugenzi we Niyonshuti bose baremera ko ibyaha bari bagiye gukora bakabisabira imbabazi. Barakangurira urubyiruko bagenzi babo n’abanyarwanda muri rusange kujya babanza kugisha inama umutima mbere yo kwishora mu byaha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yabwiye itangazamakuru ko bariya bantu bafatiwe mu bice bitandukanye by’Igihugu harimo Umujyi wa Kigali, Akarere ka Rusizi no mu Karere ka Nyabihu. Bakaba barafashwe ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage.

Ati” Aba bantu uko ari 13 bafashwe mu matariki atandukanye muri uku kwezi kwa Nzeri, abaturage bagendaga baduha amakuru tukayahuza n’ayo natwe twabaga dufite. Polisi yafatanije n’izindi nzego z’umutekano dufata bariya bantu, twasanze bakoranaga n’umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF) ukorera mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ahitwa Beni ndetse banakoranaga n’undi mutwe w’iterabwoba wa IS.”

CP Kabera yakomeje akangurira abaturage gutanga amakuru kugira ngo hakumirwe umuntu wese washaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Yaburiye umuntu uwo ariwe wese uzagerageza kwishora mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ko azafatwa agashyikirizwa ubutabera.

Ati” Turashimira abaturage batanze amakuru tukabasha gufata aba bantu ariko tunakangurira n’abandi gukomeza gutanga amakuru. Iterabwoba ni ribi haba mu Rwanda no ku Isi yose, abantu birinde icengezamatwara y’ubugizi bwa nabi nk’ubu. Nta mpamvu iyo ariyo yose yatuma ujya mu bikorwa by’ubwicanyi. Polisi izakomeza gukurikirana, Kuburizamo no kurwanya bene ibi bikorwa n’uwabitekerezaga abireke.”

Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter ya Polisi y’u Rwanda, buvuga ko iperereza riragaragaza ko aka gatsiko gakorana n’umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF) ukorana na ISIS mu icengezamatwara, ubuhezanguni n’uburyo bwo guturitsa ibisasu.

Polisi yagize iti "Turashimira abantu bagiye bakorana n’inzego z’umutekano kugira ngo haburizwemo ibi bitero. Polisi izakomeza gukorana n’izindi nzego mu gukurikirana, gukumira, kurwanya, no guhashya ibikorwa nk’ibi by’iterabwoba ndetse n’ikindi icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano w’Igihugu."

Uyu mutwe wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), muri Kivu y’Amajyaruguru. Mu bikoresho bitandukanye aka gatsiko kafatanywe harimo intsinga, imisumari, amatelefone, ibintu biturika na videwo bigishirizwagaho.

Polisi y’u Rwanda kandi yemeza ko izakomeza gukorana n’izindi nzego mu gukurikirana, gukumira, kurwanya, no guhashya ibikorwa nk’ibi by’iterabwoba ndetse n’ikindi icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano w’Igihugu.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa