skol
fortebet

Polisi yerekanye abantu 4 bari mu birori bya "Baby Shower" kwa Kimenyi Yves barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Yanditswe: Saturday 21, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Polisi yerekanye bane mu bantu umunani bafatanywe na Kimenyi Yves ubwo bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bagakoresha ibirori bya Baby shower.

Sponsored Ad

Polisi yasabye batatu babura kureka gukomeza kwihisha, bakitaba bagahabwa ibihano nk’ibyo abandi bahawe.

Abantu bane mu munani bagaragaye bari mu birori bya ‘Baby shower’ byabereye mu rugo kwa Kimenyi Yves na Muyango Claudine, batawe muri yombi mu gihe abandi 3 bagishakishwa ndetse basabwa kurekera aho kwihisha inzego zishinzwe umutekano.

Kimenyi Yves na we uri mu batawe muri yombi yabwiye itangazamakuru ko yatunguwe no kubona iwe habereye ibirori kuko batari babiteguje, icyakora yemeza ko ari amakosa bakoze kandi ayicuza.

Yavuze ko ababajwe cyane no kuba aya makosa yarabayeho bikaba bitumye amaze iminsi afunze ndetse hakiyongeraho kugaragara imbere ya camera yambaye amapingu.

Ati “Birababaje, ndicuza kuba ndi hano gutya mumbona nakabaye hari ubundi butumwa ndi gutanga bwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.”

Kimenyi Yves yasabye imbabazi Abanyarwanda n’abakunzi be by’umwihariko abizeza ko amakosa nk’ayo yaguyemo atazongera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye itangazamakuru ko aba bantu bakoze amakosa yo kwica amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 bagategurira ibirori mu rugo kandi bitemewe.

Yavuze ko abakurikiranwa ari abantu umunani ariko kugeza ubu hamaze gufatwa batanu bityo asaba abandi ko na bo bakwitaba bitabaye ngombwa ko Polisi ibashakisha.

CP John Bosco Kabera yasabye urubyiruko kureka kugwa mu mitego yatuma bica amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Kimenyi Yves yatawe muri yombi mu gihe ku wa 17 Kanama 2021 hasohotse amashusho agaragaza ibirori we n’umukunzi we Muyango Claudine bakorewe byo kwitegura kwakira imfura yabo.

Source:IGIHE

Ibitekerezo

  • Kimenyi Yves akora iki ko mwamuvuze ukagira ngo twese turamuzi?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa