skol
fortebet

Polisi yerekanye abantu 7 bakekwaho gukoresha amayeri mu kwiba abacuruzi

Yanditswe: Wednesday 28, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu barindwi bakekwaho ibyaha birimo ibyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo no kwihesha ikintu cy’umuntu hakoreshejwe uburiganya.
Abafashwe bavuze ko bakoreshaga uburiganya babanje gushaka byimbitse amakuru y’umucuruzi runaka bagamije kumucucura ariko bakibanda ku bacuruzi bakomeye.
Basobanuye ko kandi nk’uko bakorera mu itsinda, buri wese yari afite ibyo ashinzwe bitandukanye n’iby’undi.
Mu gucura umugambi w’uburiganya begeraga (...)

Mu gucura umugambi w’uburiganya begeraga umucuruzi nk’abagiye kumurangurira bakamusaba nimero ye ya konti bakayishyuriraho amafaranga make bagamije kubona bordereau kugira ngo bashuke umucuruzi bakoresheje uburiganya.

Iyo bamaraga kwishyuraho amafaranga make bahitaga bongera gusubiramo ya bordereau bibashishije ikoranabuhanga hanyuma bakoherereza wa mucuruzi fotokopi z’izo bakoreye uburiganya we agatekereza ko bamaze kumwishyura agahita aboherereza ibicuruzwa.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko abafashwe bose bakoze insubiracyaha kuko hari ibindi byaha nka biriya bari barakoze.

Yavuze ko iyo umucuruzi yifuzaga kwishyurwa hakoreshejwe telefoni (Mobile Money) bamwohererezaga ubutumwa bwa MoMo bw’ubuhimbano. Kandi ngo iyo atagize amakenga, yabwiraga abakozi ku iduka bagapakirira abo bantu kandi bigakorwa vuba kugira ngo badafatirwa mu cyuho.

Dr Murangira yasabye abacuruzi kugira ubushishozi mbere yo kurekura ibicuruzwa byabo, bakanagenzura niba koko bishyuwe.

Ati “Turasaba abacuruzi gushishoza mbere y’uko barekura ibicuruzwa bya bo bakabanza gushishoza bakareba niba koko amafaranga yageze kuri konti zabo, ntibashingire ku butumwa babonye kuri WhatsApp cyangwa ubusanzwe kuko ishobora kuba ari impimbano.”

Dr Murangira yasabye abacuruzi kwirinda kugura ibintu bafiteho amakenga, anasaba buri wese kugira ubufatanye mu kurwanya ibyaha binyuze mu gutanga amakuru.

Ibyaha bakurikiranyweho birimo ubujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, guhabwa ku bw’uburiganya cyangwa gukora no gukoresha inyandiko n’impapuro bitangwa n’inzego zabigenewe; iyezandonke; guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa