skol
fortebet

RDC: Umusirikare wa FARDC yaciye ibintu nyuma yo gutsindwa na M23 akitwarira igitoki

Yanditswe: Wednesday 29, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umwe mu basirikare bivugwa ko ari mu itsinda rishinzwe kurinda umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,Felix Tshisekedi yagaragaye yikoreye igitoki yahunganye nyuma yo gutsindwa na M23 muri Rutshuru.
Uyu musirikare wari mu rugamba FARRDC ihanganyemo na M23, yafotowe yikoreye igitoki bivugwa ko ari icy’umuturage yahaguje nyuma yo gutsindwa akanga kuviramo aho.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Kamena 2022, FARDC yagabye ibitero karundura bigamije kwisubiza umujyi wa (...)

Sponsored Ad

Umwe mu basirikare bivugwa ko ari mu itsinda rishinzwe kurinda umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,Felix Tshisekedi yagaragaye yikoreye igitoki yahunganye nyuma yo gutsindwa na M23 muri Rutshuru.

Uyu musirikare wari mu rugamba FARRDC ihanganyemo na M23, yafotowe yikoreye igitoki bivugwa ko ari icy’umuturage yahaguje nyuma yo gutsindwa akanga kuviramo aho.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Kamena 2022, FARDC yagabye ibitero karundura bigamije kwisubiza umujyi wa Bunagana umaze iminsi uri mu maboko ya M23 ariko ikubitwa inshuro yambutswa uduce dutandukanye ihunga.

Goma24 ivuga ko FARDC yirukankanwe igera mu gace ka Ntamugenga kari nko muri kilometero 15 uvuye kuri Rubare, Goma-Rutshuru.

Iyi mirwano yabereye mu duce dutandukare two muri Teritwari ya Rutshuru,nka Shangi na Ruvumu.Abasirikare ba Leta bahunze kandi banyura Nyaruhondo na Ruseke,kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Kamena 2022.

Bivugwa ko umwe mu basirikare barinda Perezida wari waje muri uru rugamba, yafotowe afite igitoki bigaragara ko ari bwo akimara kugica.

Abasirikare ba DR Congo, bagiye bagaragara mu bikorwa bigayitse birimo gusindira mu ruhame no gusahura imwe mu mitungo y’abaturage irimo amatungo ndetse bivugwa ko hari abasambanyije abagore ku ngufu.

Ibitekerezo

  • Ubuyobozi bwa RDC burajegajega,umusirikare aho kurwana yibye igitoke.Rwanda waragowe,abakongomani barebe ikibazo bafite mumiyoborere bareke kwitwaza u RWANDA Comment un president peut diriger plus 4 and sans defender son pays.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa