skol
fortebet

RDF na FARDC mu mugambi w’ubufatanye bwo gutsinsura FDLR mu minsi 5 gusa

Yanditswe: Wednesday 04, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) na FARDC cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barateganya guhurira mu bikorwa bya gisirikare byo gusenya umutwe witwaje intwaro wa FDLR.

Sponsored Ad

Iby’iyi operasiyo byaganiriweho ku wa 29 no ku wa 30 Kanama, ubwo abakuru b’ubutasi bw’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola bahuriraga mu nama yabereye mu karere ka Rubavu.

Africa Intelligence dukesha iyi nkuru yanditse ko intumwa z’u Rwanda muri iyi nama zari ziyobowe n’Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza (NISS), Brig Gen. Jean Paul Nyirubutama.

RDC ku rundi ruhande yari ihagarariwe na général-major Christian Ndaywel ukuriye ubutasi bwa gisirikare bwayo, mu gihe Angola isanzwe ari umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Congo yari ihagarariwe na Matias Bertino Matondo ukuriye urwego rwayo rushinzwe ubutasi bwo hanze.

Ingingo yerekeye gusenya FDLR ni yo yibanzweho muri iriya nama bivugwa ko yabaye mu ibanga rikomeye, ndetse amakuru avuga ko abayitabiriye hari ubwo baganiraga bakageza nijoro.

U Rwanda rumaze igihe rugaragaza FDLR nka nyirabayazana y’umutekano muke umaze imyaka ibarirwa muri 30 mu burasirazuba bwa Congo, ndetse runawugaragaza nk’intandaro y’umwuka mubi umaze imyaka irenga ibiri hagati ya Kigali na Kinshasa.

Raporo zitandukanye z’impuguke za Loni kuri RDC zagiye zigaragaza ko Ingabo za Congo Kinshasa zifatanya na FDLR mu kurwanya umutwe wa M23 Kinshasa ivuga ko ushyigikiwe n’u Rwanda, n’ubwo rwo rwakunze guhakana ibyo birego.

Amakuru avuga ko mu nama y’i Rubavu abakuriye ubutasi bw’u Rwanda, RDC na Angola bashyize umukono kuri raporo yerekeye amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo, by’umwihariko "gahunda ihuriweho yo gusenya no guca FDLR intege".

Ni gahunda igizwe n’ibyiciro 10 ikaba igomba kumara iminsi 120. Muri iki gihe abakuriye inzego za gisirikare ndetse n’iz’ubutasi bazajya bahurira mu nama zitandukanye mu rwego rwo guhanahana amakuru [y’imikorere ya FDLR] ndetse no gusesengura uko ikibazo cyayo giteye.

Komisiyo ishinzwe ubugenzuzi muri gahunda z’ubuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Angola iyobowe na Lt Gen Joao Nassone iri mu bazitabira izi nama.

Ku bijyanye no gusenya FDLR, biteganyijwe ko uyu mutwe uzagabwaho na FARDC ifatanyije n’Ingabo z’u Rwanda ibitero bizamara iminsi itanu. Nyuma yo gusenya uyu mutwe u Rwanda ngo ni bwo rugomba ’’gukuraho ingamba z’ubwirinzi’’ rumaze igihe rwarafashe.

Kuri gahunda kandi biteganyijwe ko nyuma yo gusenya FDLR hagomba gushyirwaho gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi bayo bazemera gutaha, nyuma u Rwanda na Congo bigashyiraho urwego bihuriyeho rwo gukurikirana ko umutekano w’ibihugu byombi udahuungabanywa.

Kugeza ubu itariki iriya gahunda izanorezwaho burundu ntabwo iramenyekana, gusa biteganyijwe ko izaganirwaho muri uku kwezi ubwo ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RDC bazaba bahuriye mu nama izabera i Luanda muri Angola.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa