skol
fortebet

RDF yahakanye ibivugwa ko abarwanyi ba M23 bateye Rutshuru baturutse mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 09, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko ntaho buhuriye n’inyeshyamba za M23 bivugwa ko zubuye imirwano muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ziturutse mu Rwanda ndetse yemeza ko zaturutse Uganda.
Hari bamwe mu bayobozi bo muri Congo bagiye mu binyamakuru bavuga ko abarwanyi ba M23 bateye baturutse mu Rwanda gusa RDF yabihakanye yemeza ko Ibyo atari ukuri.
Itangazo RDF yashyize hanze rigira riti “Byatangajwe mu binyamakuru ko umutwe witwaje intwaro bikekwa ko ari abahoze mu (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko ntaho buhuriye n’inyeshyamba za M23 bivugwa ko zubuye imirwano muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ziturutse mu Rwanda ndetse yemeza ko zaturutse Uganda.

Hari bamwe mu bayobozi bo muri Congo bagiye mu binyamakuru bavuga ko abarwanyi ba M23 bateye baturutse mu Rwanda gusa RDF yabihakanye yemeza ko Ibyo atari ukuri.

Itangazo RDF yashyize hanze rigira riti “Byatangajwe mu binyamakuru ko umutwe witwaje intwaro bikekwa ko ari abahoze mu nyeshyamba za M23, ku Cyumweru tariki 7 Ugushyingo, 2021 bambutse muri DR.Congo bavuye ku butaka bwa Uganda aho bafite ibirindiro, batera ndetse bafata uduce twa Tshanzu na Runyoni.

Abahoze muri M23 bavugwa, ntabwo bigeze basaba ubuhungiro mu Rwanda ubwo birukanwaga muri DR.Congo mu 2013, ahubwo bashinze ibirindiro muri Uganda, niho iki gitero cyaturutse, ni naho uyu mutwe wisuganyirije.”

RDF ivuga ko amagambo avugwa mu itangazamakuru cyangwa n’abayobozi abo ari bo bose muri aka Karere ko M23 yavuye mu Rwanda cyangwa ikaba yarahagarutse (nyuma y’igitero), ari“ icengezamatwara (propaganda) rigamije gusubiza inyuma umubano uri hagati y’u Rwanda na DR.Congo.” binyuze ku mutwe wahoze witwa M-23.”

M23 irahakana kugaba igitero i Rutshuru

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwahakanye ko nta ruhare na rumwe rwagize mu gitero cyagabwe i Rutshuru ngo kuko bitumvikana.

Mu itangazo wasohoye ku mugoroba w’uyu munsi, umutwe wa M23 uvuga ko umaze umwaka mu biganiro na leta ya Congo bigamije gutegurira abahoze ari abarwanyi bawo.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko mu gihe ibyo biganiro birimo kuba kandi ngo bikaba bigenda neza, nta kuntu M23 yaca inyuma ngo yiyononere.

Bavuze ko ingabo za FARDC zitagenzurwa zijya gushotora abarwanyi ba M23 bari i Rutshuru kuva mu 2017, ngo uko gushotorwa kukaba kwaratangiye mu mwaka wa 2020 ngo ariko birinze gusubiza.

Iryo tangazo rirangiza risaba ko ingabo zitagenzurwa za FARDC zakurwa mu turere twa Rutshuru zirimo kugira ngo ibyo bikorwa byo gushotorana bihagarare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa