skol
fortebet

RDF yasabye iperereza ryihuse ku bisasu byageze mu Rwanda biturutse muri Congo

Yanditswe: Monday 23, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

U Rwanda rwasohoye itangazo risaba urwego rw’ingabo z’Akarere zishinzwe kugenzura ibibera ku mipaka kuza mu Rwanda bagakora iperereza ku bisasu by’ingabo za Congo byaguye mu Rwanda.

Sponsored Ad

Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere hari ibisasu by’Ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo byaguye ku butaka bw’u Rwanda mu mirenge ya Nyange na Kinigi mu Ntara y’Amajyaruguru bigakomeretsa.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ryahamije aya makuru, ndetse rivuga ko RDF yifuza ibisobanuro ku ntandaro y’ibi bisasu byaturutse muri Congo.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga, yavuze ko umutekano umeze neza aho ibisasu byatewe, ndetse ko abayobozi b’u Rwanda na Congo bari gukorana kugira ngo hamenyekane icyateye ibisasu guterwa mu Rwanda.

Yagize ati “Ibintu ni ibisanzwe mu duce [ibisasu byatewemo] kandi umutekano urizewe. Abakomeretse bari kuvurwa mu gihe abayobozi bari kugenzura ibyangiritse. RDF yasabye iperereza ryihuse [rikozwe na] EJVM, kandi abayobozi b’u Rwanda bari gukorana na bagenzi babo bo muri RDC kuri iki kibazo.”

U Rwanda rwasabye itsinda ry’ingabo z’Akarere ryitwa Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM) kugenzura kurasa kwarenze urubibi rwa Congo amasasu akagwa ku butaka bw’u Rwanda, bikozwe n’ingabo za Congo.

Ni ibisasu byarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere 23 ku ya Gicurasi 2023, mu Karere ka Musanze biturutse mu GihuGu cya Congo.

RDF ivuga kugeza ubu umutekano umeze neza nk’ibisanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa