skol
fortebet

RDF yavuze k’umusirikare bikekwa ko ari uwa RDC warashwe yinjiye mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 19, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Gatandatu, ku mupaka w’u Rwanda na RDC i Rubavu uzwi nka Petite Barrière, hagaragaye umurambo w’umusirikare bitaremezwa niba ari uwa FARDC, bivugwa ko yaharasiwe mu masaha ya saa Saba z’ijoro.
Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko zarashe uyu musirikare bikekwa ko ari uwa DRC winjiye mu Rwanda mu masaha ya saa saba z’igicuku.
Itangazo rya RDF rivuga ko uyu musirikare yinjiye arasa, abasirikare b’u Rwanda baramurasa arapfa.
RDF yagize iti " ku wa Gatandatu, tariki ya 19 (...)

Sponsored Ad

Mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Gatandatu, ku mupaka w’u Rwanda na RDC i Rubavu uzwi nka Petite Barrière, hagaragaye umurambo w’umusirikare bitaremezwa niba ari uwa FARDC, bivugwa ko yaharasiwe mu masaha ya saa Saba z’ijoro.

Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko zarashe uyu musirikare bikekwa ko ari uwa DRC winjiye mu Rwanda mu masaha ya saa saba z’igicuku.

Itangazo rya RDF rivuga ko uyu musirikare yinjiye arasa, abasirikare b’u Rwanda baramurasa arapfa.

RDF yagize iti " ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Ugushyingo 2022, saa saba za mu gitondo, umusirikare utaramenyekana ukekwa ko akomoka muri FARDC (ingabo za DR Congo) yambutse umupaka w’u Rwanda anyuze kuri “petite barrière” mu karere ka Rubavu, atangira kurasa ku minara abasirikare b’ u Rwanda barindiraho. Yarashwe n’irondo rya RDF mbere yo kugira uwo ahitana.

Urwego rushinzwe rwo kugenzura ibikorwa by’umutekano mu karere rwamenyeshejwe ibyabaye kandi biteganijwe ko ruzakora iperereza kuri ibi byo kurenga umupaka.

RDF irahumuriza abaturage kandi yemeza ko ku mupaka hatuje."

Uwo musirikare bitaremezwa niba ari uwa RDC, abaye uwa gatatu urasiwe ku mupaka utandukanya u Rwanda na RDC. Uwa mbere yarashwe muri Kamena ubwo yinjiraga ku mupaka wa “Petite Barrière” akarasa Abapolisi bari ku burinzi no ku baturage bambukaga umupaka.

Undi yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda mu Mudugudu wa Cyamabuye, Akagari ka Rusura, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, mu gace kakunze kunyurwamo n’abarwanyi ba FDLR mu ntangiriro za Kanama.

Urupfu rw’uyu musirikare rubaye nyuma y’imyigaragambyo imaze iminsi aho Abanye-Congo bashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 uhanganye na FARDC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa