skol

RDF yavuze Ku bisasu byongeye kugwa Ku butaka bw’u Rwanda biturutse RDC

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 June 2022

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko igisirikare cya FARDC ari cyo cyarashe ibisasu bibiri bya roketi 122mm ku butaka bw’u Rwanda biturutse mu gace ka Bunagana.

Ni ibisasu byarashwe mu kagari ka Nyabigoma, Umurenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, ku isaha ya Saa 11:55.

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko ibi bisasu ntawe byakomerekeje ariko byateye ubwoba abaturage b’aho byaguye.

Ubu bushotoranyi bwa FARDC bukurikiye ubundi bwo kuwa 19 Werurwe no kuwa 23 Gicurasi 2022 mu mirenge ya Kinigi na Nyange muri Musanze n’uwa Gahunga muri Burera byakomerekeje abantu bikangiza n’imitungo yabo.

Hari kandi gushimuta abasirikare b’u Rwanda babiri bari ku burinzi byakozwe na FARDC ifatanyije na FDLR, ibi bikaba byaramenyeshejwe Guverinoma ya RDC, Itsinda rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa, EJVM n’abandi.

RDF yijeje abaturage ko harimo gushyirwamo imbaraga mu gukemura iki kibazo kandi umutekano wabo urinzwe.

Ingabo z’u Rwanda zitangaza ko ibi bikorwa byose bya FARDC zamaze kubimenyesha Itsinda ry’ingabi rihuriweho rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa, EJVM.

Ingabo z’u Rwanda zirahumuriza abaturage, zibizeza ko umutekano ari wose kandi ucunzwe neza.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

"Uyu munsi turi gihugu cyahindutse mu mutima, mu bitekerezo no ku...

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa...
24 June 2022 0

Abagize inama nyobozi yaguye mu Umuryango PAM bahagurukiye kwigisha...

Umuryango uharanira ubwigenge n’iterambere ry’afurika ishami ry’u Rwanda PAM...
20 June 2022 0

Inyeshyamba za FLN zategeye imodoka itwara abagenzi muri Nyungwe zihitana...

Abakekwaho kuba inyeshyamba za FLN barashe ku mudoka itwara abagenzi muri...
18 June 2022 3

M23 yarashe indege ya FARDC yari ibagabyeho igitero

Umutwe wa M23 wavuze ko warashe indege y’igisirikare cya Repubulika...
17 June 2022 1

RDF yavuze ku musirikare wa RDC warasiwe ku mupaka w’u Rwanda ari kurasa...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, umusirikare wa DRC witwaje imbunda...
17 June 2022 0

Umusirikare wa Kongo yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda

Muri iki gitondo cyo kuwa 5, ahagana saa 9h30,Umusirikare w’igisirikare cya...
17 June 2022 5