skol
Fortebet

RDF yavuze ku musirikare wa RDC warasiwe ku mupaka w’u Rwanda ari kurasa abapolisi

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 17 June 2022

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, umusirikare wa DRC witwaje imbunda yinjiye ku mupaka w’u Rwanda wa Petite Barrière arasa abapolisi babiri b’u Rwanda arabakomeretsa.

Mu kwitabara no kurinda abaturage bambukaga, umupolisi w’u Rwanda yahise amurasa arapfa.

Itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda ryasohotse kuri uyu wa Gatanu, rivuga ko ahagana Saa 08:45 z’igitondo, umusirikare wa FARDC utatangajwe amazina, yinjiye ku mupaka wa “Petite Barrière” arasa ku nzego z’umutekano z’u Rwanda no ku baturage bambukaga umupaka.

Rikomeza rigira riti “Yakomerekeje Abapolisi b’u Rwanda babiri. Mu kwitabara, Umupolisi w’u Rwanda wari mu kazi, yirwanyeho nawe ararasa, arengera abasivile bambukaga umupaka n’abakozi bo ku mupaka.”

RDF ivuga ko uyu musirikare wa DRC yari yinjiye ku butaka bw’u Rwanda ho metero 25.

Ivuga ko yahise ihamagara Urwego ruhuriweho n’ibihugu byo muri ICGLR, rushinzwe kugenzura imipaka (EJVM) ngo rukore iperereza.

U Rwanda kandi rwamenyesheje uruhande rwa DRC ndetse n’abayobozi bo ku mupaka w’impande zombi banasura aho byabereye.

Ingabo z’u Rwanda ziravuga ko kugeza ubu ku mupaka umutekano ari wose.

RDC ishinja u Rwanda gufasha M23 gusa rwo rwakunze kugaragaza ko ibyo atari ukuri, ko nta n’ikimenyetso na kimwe kibigaragaza.

M23 nayo yakunze kuvuga ko nta bufasha na buke irahabwa n’u Rwanda, ko intwaro ikoresha ari izo yahishe ubwo yahungaga mu 2013, izo yambura FARDC ku rugamba n’izo igura n’Ingabo za Congo.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kigali: Abamotari banze gukoresha mubazi kubera ibihombo

Bamwe mu bamotari bo mu mujyi wa Kigali batangaje ko batazongera gukoresha...
10 August 2022 0

Nyamasheke: Umugabo wishe ababyeyi be bombi abakase amajosi yarashwe mu...

Umugabo witwa Nzanywayimana Eliezer wo mu karere ka Nyamasheke uheruka...
9 August 2022 0

Kayonza: Umusore yakubise nyina amuziza ko yanze ko batera akabariro

Umusore w’imyaka 22 wo mu Karere ka Kayonza yatawe muri yombi n’inzego...
9 August 2022 0

Green Party yanenze umuyobozi wa RGB inasaba u Rwanda kugura amasasu...

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green...
5 August 2022 0

U Rwanda rwamaganye raporo ya UN irushinja ko rwateye ingabo za DR Congo...

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibikomeje kuvugwa ko Ingabo zarwo zagiye...
5 August 2022 0

Gisagara:Umugeni yategerereje umukunzi we ku kiliziya bari gusezeranira...

Umukobwa wo mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara yategereje umuhungu...
4 August 2022 1