skol

RDF “yiteguye guhashya" Islamic State n’igihe yakwibasira u Rwanda - Umuvuguzi w’ingabo z’u Rwanda

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 August 2021

Umuvugizi avuga ko ingabo z’u Rwanda "byumvikana ko ziteguye guhashya" umutwe w’iterabwoba wa Islamic State (IS) n’igihe ibikorwa byawo byakwibasira ubutaka bw’u Rwanda.


Kuri Internet icengezamatwara rishya rya IS kuri Africa muri iki cyumweru ryise u Rwanda "igihugu cy’umwanzi cy’abakirisitu, kirimo guhohotera abaturage b’abasilamu".

Ibyo babishingiye ku bikorwa ingabo z’u Rwanda ziri gufashamo iza Mozambique guhashya inyeshyamba bivugwa ko zikorana na IS mu ntara ya Cabo Delgado ya Mozambique.

Nyuma y’iyo nkuru, ku mbuga nkoranyambaga hari Abanyarwanda bagaragaje impungenge z’ibikorwa by’iterabwoba bishobora gukorwa n’uwo mutwe mu kwihimura.

Abandi bagaragaza ko bizeye ubushobozi bw’ingabo z’u Rwanda mu kubirwanya.

Col Ronald Rwivanga, umuvugizi w’ingabo, mu butumwa bwanditse yabwiye BBC ko guhangana n’ibikorwa bya IS n’igihe byakwibasira u Rwanda ari "ikintu twiteguye gukemura".

Col Rwivanga yagize ati: "Birumvikana. Ni gute twaba twiteguye kohereza ingabo mu yandi mahanga mu gihe tudashoboye kwirinda [ubwacu]. Ntibyaba byumvikana."

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize, u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi 1,000 muri Mozambique, mu cyumweru gishize hoherejweyo abandi.

Ingabo za Mozambique zifashijwe n’iz’u Rwanda zimaze kwisubiza uturere twinshi tw’intara ya Cabo Delgado twari twarigaruriwe n’inyeshyamba zo muri iki gihugu.

Guverineri w’intara ya Cabo Delgado yerekanywe na televiziyo y’u Rwanda [yoherejeyo abanyamakuru] agaruka muri iyi ntara ejo kuwa kane "nyuma y’imyaka ibiri yarahahunze".

Ingabo za Mozambique n’iz’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro aho zasubije ubutegetsi bwa leta, mu gihe zitegura ibitero byo gukurikirana abarwanyi aho bahungiye, nk’uko umuvugizi w’ingabo za Mozambique aheruka kubitangaza.

Ntihazwi neza iherezo ry’iyi ntambara, mu kwezi gushize Col Rwivanga yabwiye BBC ko ’mission’ y’ingabo z’u Rwanda idafite igihe runaka izamara, yagize ati: "Tuzabanza turangize akazi tubone kugaruka mu rugo."

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Gasabo: Uruganda rukora amarangi rwafashwe n’inkongi y’umuriro

Uruganda Iyaga Plus rukora amarangi y’ubwoko butandukanye rwafashwe...
26 November 2021 0

IFOTO Y’UMUNSI: Abasirikare bagera ku 1000 barwanira ku butaka basoje...

Uyu munsi, abasirikare hafi 1000 ba RDF barimo ba ofisiye bato n’abandi...
25 November 2021 0

Polisi yerekanye umugabo wihaye ipeti rya ‘Lt Col’kugira ngo atire imodoka mu...

Polisi y’u Rwanda yerekanye umusore wiyise umusirikare ufite ipeti rya...
24 November 2021 0

Rubavu: Polisi yafatanye umusore miliyoni 7 FRW yari yibye umucuruzi

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu tariki ya 22 Ugushyingo yafashe Manzi...
24 November 2021 0

Nyanza: Polisi yafashe umukozi ushinjwa kwiba shebuja amadolari...

Kuwa Gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza...
22 November 2021 0

Nyabihu: Polisi yafashe abagabo baherutse kwiba ibyapa byo ku muhanda ngo...

Abagabo babiri bafashwe na Polisi bacyekwaho kwiba ibyapa byo ku muhanda....
21 November 2021 0