skol

Reba ibikoresho RDF yatse inyeshyamba za FLN zateye u Rwanda [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 24, May 2021

Ingabo z’u Rwanda zambuye inyeshyamba zo mu mutwe wa FLN zateye u Rwanda mu ijoro ryo ku Cyumweru ibikoresho bitandukanye birimo imbunda n’amasasu ndetse n’imyenda y’igihugu cy’Uburundi.
Igisirikare cy’u Rwanda cyasohoye itangazo rivuga ko ahagana saa tatu z’ijoro kuri iki cyumweru abarwanyi b’umutwe wa FLN bateye agace ka Bweyeye mu karere ka Rusizi baturutse mu ishyamba ku ruhande rw’u Burundi muri komine Mabayi.
Igisirikare z’u Rwanda zari maso zarasanye n’aba barwanyi kugeza ubwo (…)

Ingabo z’u Rwanda zambuye inyeshyamba zo mu mutwe wa FLN zateye u Rwanda mu ijoro ryo ku Cyumweru ibikoresho bitandukanye birimo imbunda n’amasasu ndetse n’imyenda y’igihugu cy’Uburundi.

Igisirikare cy’u Rwanda cyasohoye itangazo rivuga ko ahagana saa tatu z’ijoro kuri iki cyumweru abarwanyi b’umutwe wa FLN bateye agace ka Bweyeye mu karere ka Rusizi baturutse mu ishyamba ku ruhande rw’u Burundi muri komine Mabayi.

Igisirikare z’u Rwanda zari maso zarasanye n’aba barwanyi kugeza ubwo babiri mu bateye bishwe, n’ibikoresho bya gisirikare birimo impuzankano ebyiri z’igisirikare cy’u Burundi bifatwa.

Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko abateye basubijwe inyuma bakambuka umugezi wa Ruhwa utandukanya Mabayi mu Burundi na Bweyeye mu Rwanda, "basubira mu ishyamba rya Kibira aho bafite ibirindiro."

U Rwanda rwashinje u Burundi gufasha umutwe wa FLN ndetse uyu mutwe ukunze guhungabanya umutekano w’ u Rwanda ariho uturutse.

Iki gitero kivuzwe n’uruhande rw’u Rwanda mugihe hashize iminsi hari umuhate uboneka w’abategetsi b’impande zombi wo kongera kubanisha ibihugu bakuriye neza, umubano wabaye mubi kuva mu 2015.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa