skol
fortebet

RIB iri gukora iperereza ku bahoze bayobora RURA baheruka kwirukanwa

Yanditswe: Thursday 03, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Eng Deo Muvunyi wahoze ari Umuyobozi mukuru w’agategayo w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), n’abandi babiri bakoranaga, bakomeje gukorwaho iperereza ku micungire mibi y’umutungo muri iki kigo, ndetse bamaze iminsi bafunzwe.
Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yabonye nuko Eng Muvunyi, Pearl Uwera wahoze ari Umuyobozi ushinzwe Imari na Fabian Rwabizi wahoze ari Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi, bafunguwe by’agateganyo (...)

Sponsored Ad

Eng Deo Muvunyi wahoze ari Umuyobozi mukuru w’agategayo w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), n’abandi babiri bakoranaga, bakomeje gukorwaho iperereza ku micungire mibi y’umutungo muri iki kigo, ndetse bamaze iminsi bafunzwe.

Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yabonye nuko Eng Muvunyi, Pearl Uwera wahoze ari Umuyobozi ushinzwe Imari na Fabian Rwabizi wahoze ari Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi, bafunguwe by’agateganyo n’Ubushinjacyaha mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira Thierry, yemereye IGIHE ko aba bayobozi bakomeje gukorwaho iperereza.

Yagize ati "Nibyo koko hari iperereza riri gukorwa rishingiye ku micungire mibi yagaragaye muri RURA, ifitanye isano n’abakozi bamwe baherutse kwirukanwa."

Ku wa 10 Ukwakira 2022 nibwo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yasinye itangazo ryirukana Eng Muvunyi, Uwera na Rwabizi, “kubera imyitwarire n’imiyoborere idakwiye”, nk’uko iryo tangazo ribigaragaza.

Ku wa 11 Ukwakira 2022, Eng. Emile Patrick Baganizi yaje kugirwa Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA).

Eng. Deo Muvunyi wari Umuyobozi w’Agateganyo wa RURA kuva muri Gashyantare uyu mwaka, yirukananywe na Pearl Uwera wari Umuyobozi ushinzwe Imari na Fabian Rwabizi wari Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi.

Muri bose, Muvunyi ni we wari umaze igihe kinini muri RURA kuko yagezemo muri Mata 2004, ni ukuvuga ko hari hashize imyaka itatu iki kigo gishinzwe. Pearl Uwera wari ushinzwe Imari we yatangiye imirimo muri RURA mu 2018 avuye muri RDB aho yari ashinzwe ingengo y’imari (2016 - 2018) ndetse mbere yaho yari umucungamari muri Intersec (2015-2016).

Ibitekerezo

  • Rwanda ubaye ubukombe!
    Abahungu baberwa n inkindi koko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa