skol
fortebet

RIB iri gukora iperereza kuri Byigero wayoboraga WASAC na Kamugisha wakoraga muri MINICOM

Yanditswe: Friday 06, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rurimo gukora iperereza kuri Alfred Byigero uherutse kwirukanwa ku buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isiku n’Isukura (WASAC), ndetse na Sam Kamugisha wari Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe inganda no guhanga imirimo muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM).
Kugeza ubu RIB ntiratangaza ibyaha ba akurikiranyweho mu rwego rwo kwirinda kubangamira iperereza.
Amakuru dukesha IGIHE avuga ko aba bakekwaho ko baba baragize uruhare (...)

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rurimo gukora iperereza kuri Alfred Byigero uherutse kwirukanwa ku buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isiku n’Isukura (WASAC), ndetse na Sam Kamugisha wari Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe inganda no guhanga imirimo muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM).

Kugeza ubu RIB ntiratangaza ibyaha ba akurikiranyweho mu rwego rwo kwirinda kubangamira iperereza.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko aba bakekwaho ko baba baragize uruhare mu ikoreshwa nabi ry’amafaranga y’imishinga itandukanye.

Bivugwa ko bari gukurikiranwa n’ishami rya RIB rishinzwe ibijyanye no kurwanya ibyaha bya ruswa.

Byigero uri gukorwaho iperereza, muri Nyakanga yirukanywe ku buyobozi bwa WASAC nyuma y’iminsi 198 yari amaze ayobora iki kigo. Ni we muyobozi wakiyoboye igihe gito kuva mu 2014.

Yavuye kuri uyu mwanya anengwa kudasobanukirwa neza imiterere y’imishinga ku buryo “yari yarananiwe” guhuza Politiki z’iki kigo.

Aba bombi bafite aho bahuriye n’icyaha gifitanye isano n’imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa