skol
fortebet

RIB yafunze Nshimiye Joseph wahoze ari Umuyobozi muri AS Kigali

Yanditswe: Sunday 22, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Nshimiye Joseph ukekwaho ubwambuzi bushukana bivugwa ko yakoranye n’abandi babiri.
Amakuru aravuga ko Nshimiye Joseph ku wa Gatandatu yishyikirije RIB ahita atabwa muri yombi.
Nyuma yo kumara ahigwa na RIB ariko agakomeza kwihishahisha Ubutabera, Nshimiye Joseph yabanje kugirwa inama yo kwijyana ariko biba iyanga.
Ku wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2023, ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi (...)

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Nshimiye Joseph ukekwaho ubwambuzi bushukana bivugwa ko yakoranye n’abandi babiri.

Amakuru aravuga ko Nshimiye Joseph ku wa Gatandatu yishyikirije RIB ahita atabwa muri yombi.

Nyuma yo kumara ahigwa na RIB ariko agakomeza kwihishahisha Ubutabera, Nshimiye Joseph yabanje kugirwa inama yo kwijyana ariko biba iyanga.

Ku wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2023, ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Nshimiye Joseph uvugwaho ubwambuzi bushukana.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko uru rwego rwafunze Nshimiye Joseph ufungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.

Ati “Yego ni byo. Yafashwe ejo [ku wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2023].”

Ibi bibaye nyuma y’aho tariki 7 Mutarama 2023, abantu barindwi bashyikirije ikirego RIB barega batatu barimo Nshimiye Joseph, Barahinguka Serge na Ntambara Pierre Céléstin wiyise Billy.

Nshimiye Joseph ariyongera kuri Barahinguka Serge na Ntambara Pierre Céléstin wiyise Billy, bafashwe kugira ngo baryozwe amafaranga bivugwa ko banyanganyije abaturage binyuze mu gisa n’urusimbi cyiswe Gold Panning A.I, bakanyereza arenga miliyoni 100 Frw.

Ibitekerezo

  • Hari igihe ureba umuntu ukabonaaa...yakora amanyanga!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa