skol
fortebet

RIB yafunze Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kibeho ukekwaho ibyaha birimo ruswa y’ishimishamubiri

Yanditswe: Friday 18, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rwafashe Nsengiyumva Silas, Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no gufata icyemezo gishingiye ku itonesha n’ubushuti.
RIB itangaza ko Nsengiyumva ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rushimira abagize uruhare kugira ngo uyu (...)

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rwafashe Nsengiyumva Silas, Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no gufata icyemezo gishingiye ku itonesha n’ubushuti.

RIB itangaza ko Nsengiyumva ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rushimira abagize uruhare kugira ngo uyu Nsengiyumva ucyekwaho icyaha afatwe.

RIB ikomeza yongera “gukangurira abaturarwanda gukomeza gutanga amakuru ku basaba n’abatanga ruswa muri serivisi z’ubutabera kugira ngo bahanwe bityo iranduke burundu mu gihugu cyacu.”

Ibitekerezo

  • Kuki umuntu atanga igitekerezo ashaka ubutabera nti mucyereka.ubwo muba mukeneye gukemura ikibazo cy’abanyarwanda barengana kubera .ibyo byose ko igihugu cyacu kiba kitabizi koko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa