skol
fortebet

RIB yafunze umukozi w’akarere ka Nyamagabe ushinjwa gusambanira mu kabari

Yanditswe: Monday 10, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi, umukozi w’Akarere ka Nyamagabe ushinjwa gusambanira n’umukobwa mu kabari ko mu mujyi wa Kigali.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umugabo wari uri mu kabari, umukobwa amwicaye ku kibero bameze nk’abari gutera akabariro.
Bivugwa ko byabaye ahagana saa Yine z’igitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki 1 Mata 2023, mu kabari gaherereye mu Kagari ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge. (...)

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi, umukozi w’Akarere ka Nyamagabe ushinjwa gusambanira n’umukobwa mu kabari ko mu mujyi wa Kigali.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umugabo wari uri mu kabari, umukobwa amwicaye ku kibero bameze nk’abari gutera akabariro.

Bivugwa ko byabaye ahagana saa Yine z’igitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki 1 Mata 2023, mu kabari gaherereye mu Kagari ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry,yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yatawe muri yombi tariki 6 Mata akurikiranyweho icyaha cyo gukora ibikorwa by’urukozasoni mu ruhame ubwo yarimu kabari agakora imibonano mpuzabitsina mu ruhame.

Dr. Murangira yavuze ko imyitwarire nk’iyi iteye isoni kandi idakwiye guhabwa intebe mu Muryango Nyarwanda.

Ati "RIB irasaba abantu kwirinda gukora ibikorwa by’urukozasoni kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko."

Dr. Murangira yavuze ko uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhima mu Karere ka Nyarugenge, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye itunganywe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Uyu mukozi ukurikiranywe, icyaha yakoze agihamijwe yahanishwa ingingo ya 143 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iteganya igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

Ibitekerezo

  • 1) Bisa n’ibyapanzwe bacunze umuhungu amaze gusinda. Uwafashe video yafashe isura y’umusore gusa. Umukobwa ntiyamanuye ipantaro, bisa n’aho byarangiriye aho. Abakobwa bandi basaga n’ababireba. Bishoboka ko kari akabari ko mu rugo.

    2) Mu bagomba gukurikiranwa umukobwa/umugore bakoranye icyaha. Uwakwirakwije ariya mashusho na we yarahemutse cyane.

    3) Mwitondere social media. Iyo ikintu kigiye kuri internet ntigisibangana: akarenze Send karushya...
    4) Imyitwarire si myiza, dore yanamutamaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa