skol

RIB yanyomoje bimwe mu bihuha byavuzwe kuri wa mugabo wiyahuriye ku nyubako y’Inkundamahoro

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 August 2021

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha rwanyomoje amwe mu makuru yavuzwe ku rupfu rw’umugabo witwa Twibanire Emmanuel wo mu Kagari ka Munanira II mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, wiyahuye ku nyubako y’Inkundamahoro,avuye muri etaje ya 6 agwa hasi ahita apfa.

Ahagana saa yine z’igitondo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021, nibwo uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko yagiye mu igorofa rya Gatandatu arurira ahita asimbuka agwa hasi arapfa.

Mu kiganiro Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira Thierry, yahaye UKWEZI TV dukesha iyi nkuru,umugore wa nyakwigendera n’abavandimwe be, bababwiye ko Twibanire yari asanganywe uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye igihe kirekire aho yari yaragerageje mbere kwiyahura ntibikunde.

Ati "Twibanire Emmanuel yiyahuye avuye mu igorofa ya gatandatu arahanuka yikubita hasi ahita apfa nk’uko amashusho yafashwe na Camera (CCTV footage) yabigaragaje.

Umugore we nabo bavukana bemeje ko nyakwigendera yari asanganywe uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye igihe kirekire kandi ko yari yaranagerageje kwiyahura mbere ntibikunde. Ibi byemejwe kandi n’ibitaro byita ku barwayi bo mu mutwe bya Ndera kuko yari asanzwe ahivuriza.”

Dr Murangira B. Thierry, yanyomoje amakuru yakwirakwijwe ko hari uwo yagwiriye kuko camera z’inyubako y’Inkundamahoro ahazwi nko ku Mashyirahamwe zagaragaje ko ntawe yagwiriye.

Ati “Amashusho ya camera agaragaza ko nta muntu nyakwigendera yagwiriye nk’uko byari byakwirakwijwe hirya no hino mu bitangazamakuru.”

Mu ma saha ya mu gitondo cyo kuwa gatatu taliki 02/06/2021 nanone kuri iyi nyubako y’ubucuruzi ya Koperative Inkundamahoro I Nyabugogo hiyahuriye Umunyamategeko,Me Bukuru Ntwali,wigeze gukora umwuga w’itangazamakuru hano mu Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rusizi: Bafatanwe ibiro 45 by’amahembe y’inzovu bagiye kuyagurisha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Murokozi...
27 October 2021 0

Polisi y’u Rwanda yungutse Abofisiye 656 barimo abagore 80 [AMAFOTO]

Kuri uyi wa Gatatu, Polisi y’u Rwanda irunguka abofisiye 656. Ni nyuma...
27 October 2021 0

Rusizi: Imvura yatwaye ibisenge by’inzu 3 zirarwamo n’abanyeshuri biga muri...

Imvura iguye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere isize itwaye ibisenge by’inzu...
25 October 2021 0

Umusore yagiye kwigurisha ku muhanda kubera ubukene bukabije...

Muri leta ya Kano yo muri Nigeria umusore yagiye ku muhanda afite icyapa...
25 October 2021 0

Rulindo:Umugore waherukaga kwishinganisha mu buyobozi yatwikishijwe lisansi...

Umugore witwa Mukagatare Clementine w’imyaka 45 wo mu Murenge wa Shyorongi,...
25 October 2021 0

Rubavu: Umusore w’imyaka 20 yarashwe n’abataramenyakana ahita...

Umusore w’imyaka 20 witwa Shurudiya Hitimana yarasiwe mu murenge wa...
22 October 2021 0