skol
fortebet

RIB yasabye uwari Umunyamabanga wa AS Kigali kwitanga kubera ibyo ashinjwa

Yanditswe: Friday 20, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB],Dr. Murangira Thierry yasabye uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’ikipe ya AS Kigali Nshimiye Joseph uvugwa mu bwambuzi bushukana bikorewe kuri murandasi kwitanga kuri station ya RIB ya Kicukiro.
RIB iri gushakisha bukware uyu Nshimiye Joseph uvugwa mu bwambuzi bushukana bwakozwe biciye mu bisa nk’urusimbi rwakorewe kuri murandasi.
Dr Murangira yavuze ko babiri bakoranye ubu bwambuzi bushukana na Nshimiye barimo Barahinduka Serge wazanye (...)

Sponsored Ad

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB],Dr. Murangira Thierry yasabye uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’ikipe ya AS Kigali Nshimiye Joseph uvugwa mu bwambuzi bushukana bikorewe kuri murandasi kwitanga kuri station ya RIB ya Kicukiro.

RIB iri gushakisha bukware uyu Nshimiye Joseph uvugwa mu bwambuzi bushukana bwakozwe biciye mu bisa nk’urusimbi rwakorewe kuri murandasi.

Dr Murangira yavuze ko babiri bakoranye ubu bwambuzi bushukana na Nshimiye barimo Barahinduka Serge wazanye igitekerezo na Ntambara Pierre Celestin bamaze gufatwa ariko uyu mugabo we yaburiwe irengero bityo akwiriye kwitanga.

Murangira yagize ati "Babiri barafashwe ariko uwitwa Nshimiye Joseph aracyashakishwa.Ngira ngo wenda aho ari afite smartphone,ubu butumwa mubumugeze.

Ni byiza ko yakwitanga kuri station ya RIB ya Kicukiro kuko ntaho akaboko k’ubutabera katagera,nta n’aho yahungira.Ni byiza ko iyo baguhamagaje uraza ukitaba.Ntabwo kujya muri RIB ari ukujya...ashobora kuza akabazwa akanataha."

Nshimiye Joseph na bagenzi be bivugwa ko bifashishije ibisa n’urusimbi bakabinyuza mu ikompanyi yitwa Gold Panning A.I [Artificial Intergency], maze bikubira amafaranga y’abaturage arenga miliyoni 100 Frw.

Nyuma yo gutabaza kw’aba baturage barimo abatakarijemo amafaranga ya bo, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye guhiga bukware Nshimiye Joseph ngo abazwe ibi byose avugwaho n’abamushinja ubwambuzi.

Bamwe mu baturage baburiye amafaranga ya bo muri Gold Panning, barimo Dr Karangwa Jean Marie Vianney uvuga ko yahombeyemo arenga miliyoni 12 Frw [ibihumbi 12$].

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa