RIB yasubije akayabo umucuruzi wari wibwe n’uwo bikekwa ko ari umuzamu we
Yanditswe: Wednesday 19, Jun 2024

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB rwashyikirije Ishimwe Fridia miliyoni 5,5 Frw muri miliyoni 6 Frw yibiwe aho acururiza.
Ukekwaho ubwo bujura ni umuzamu we wacurishije urufunguzo akinjira ubwo abandi bari batashye nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB,Dr Murangira Thierry.
Ati “Uwari umuzamu w’iduka rya Fridia yacurishije urufunguzo, batashye yinjiramo yiba miliyoni esheshatu bari basizemo ajya kuyahisha kwa Se mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jali, afatwa asigaranye miliyoni eshanu n’igice.”
Yakomeje avuga ko uregwa akurikiranyweho icyaha cy’ubujura buciye icyuho gihanwa n’ingingo ya 167 ivuga ku mpamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba, aho ibihano byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo ari cyo cyose gifungura aho atemerewe kwinjira.
Nyuma yo gusubizwa amafaranga yari yibwe, Ishimwe yashimiye RIB, avuga ko bahise bayitabaza kugira ngo ibafashe kuko bajyaga babona hari abo yafashije gusubirana ibyo bibwe.
Ati “Tumaze kwibwa twatanze ikirego ariko twari twatakaje icyezere cyo kuyabona, kuko mu myumvire yacu twari tuzi ko kugira ngo ushakirwe amafaranga mu buryo bwihuse bikorerwa abanyamahanga kuko twakundaga kubyumva abantu bamwe babivuga ku mbuga nkoranyambaga. Gusa ubu tubaye abahamya ko RIB iha serivisi umuntu wese mu bubasha bwayo.”
Ishimwe yakomeje avuga ko “Ibyatubayeho twakuyemo isomo ry’uko dukwiye kutararana amafaranga, ahubwo ni ukujya tuyabitsa kuri banki cyangwa Momo kugira ngo twirinde no gushyira mu kigeragezo abo dukoresha.”
Uregwa afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha .
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *