skol
fortebet

RIB yasubije Umushinwakazi miliyoni 14 FRW zari zibwe n’umushoferi we

Yanditswe: Tuesday 02, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwasubije umushoramari w’Umushinwakazi miliyoni zisaga 14 Frw, zari zibwe n’umushoferi we.
Uyu mushoramari yibwe miliyoni 15 Frw, gusa ubwo RIB yafataga umusore wayatwaye yasanze asigaranye 14,034,000 Frw.
Ubwo RIB yamwerekaga itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki 1 Kanama 2022, yavuze ko aya mafaranga yibwe ku wa 22 Nyakanga 2022.
RIB ivuga ko uwo mushoramari yasize igikapu gito mu modoka kirimo amafaranga, agarutse asanga umushoferi yayajyanye. (...)

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwasubije umushoramari w’Umushinwakazi miliyoni zisaga 14 Frw, zari zibwe n’umushoferi we.

Uyu mushoramari yibwe miliyoni 15 Frw, gusa ubwo RIB yafataga umusore wayatwaye yasanze asigaranye 14,034,000 Frw.

Ubwo RIB yamwerekaga itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki 1 Kanama 2022, yavuze ko aya mafaranga yibwe ku wa 22 Nyakanga 2022.

RIB ivuga ko uwo mushoramari yasize igikapu gito mu modoka kirimo amafaranga, agarutse asanga umushoferi yayajyanye.

Yahise atanga ikirego kuri RIB, itangira iperereza, uwayibye afatirwa ku mupaka wa Gatuna.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko mu birego bakira, amafaranga menshi yagiye yibwa usanga ari ayo abantu babaga bafite mu rugo cyangwa mu modoka, abandi bakabacunga bakayiba.

Ati "Nk’uyu nguyu mubonye umaze gusubizwa amafaranga ye, yibwe miliyoni 15 Frw, ariko ubu hagarujwe izirenga miliyoni 14 Frw, nyuma y’aho atanze ikirego.

Uwayamwibye yari umushoferi we, aho yabonye sebuja atwaye miliyoni 15 Frw mu gikapu, bayamarana umwanya munini, undi rero afatwa na bya bishuko arayiba, aza gufatwa yamaze kuyaguramo inzu, ndetse n’abayimugurishije bagiye babivuga."

"Yarakurikiranywe rero arafatwa, yari yagerageje no gushaka gutoroka ariko arafatwa agarurwa mu gihugu, ubungubu agiye gukurikiranwa n’inzego z;ubutabera."

Dr Murangira avuga ko hari n’izindi miliyoni zisaga 56 Frw zibwe mu minsi ishize, ziragaruzwa.

Icyo gihe ni umucuruzi yibwe $56,000 n’umukozi wo mu rugo, aza kugaruzwa hasigaye miliyoni zisaga 42 Frw.

Uwasubijwe ayo mafaranga yagize ati "Nari maze imyaka irenga irindwi mbana n’abakozi, mbafata nk’aho ari abana tuvukana, mbafata neza bishoboka, ariko baje kubona amafaranga mu rugo, barayatwara. Nahise nihutira kubimenyesha RIB, uyu munsi nkaba nishimye birenze kubona ashoboye kuboneka."

Ayo mafaranga ngo yari ayafite mu rugo, ariko kubera ingorane z’ingendo mu nama ya CHOGM, aravuga ngo azayabitsa nk’ejo, bayamutwara ubwo.

Dr Murangira yagiriye abantu inama zo "kwirinda gutwara amafaranga mu ntoki", ahubwo bagakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga banki zashyizeho.

Yakomeje ati "Tukaba dusaba ko abantu bakwitabira uburyo bwo guhererekanya amafaranga banki ziba zarashyizeho, amafaranga ava kuri konti imwe ajya kuyindi, no kwirinda kubika amafaranga angana kuriya. Kenshi urasanga barimo kuyibwa n’abakozi babo cyangwa abandi bantu bakoresha mu buryo bumwe cyangwa ubundi."

Kubika amafaraga mu rugo ngo ni ukuyashyira mu byago, no kongerera ibigeragezo abayabona.

Umushoramari na we yashimiye Urwego rw’ubugenzacyaha uburyo rwabafashije muri ikibazo, ndetse n’uko rufasha abantu barugana, by’umwihariko abanyamahanga.

RIB yihanangirije abishora mu byaha kubireka, kuko inzego za leta ndetse n’ubufatanye bw’abaturage batazabyihanganira, kandi banakwiye kubyirinda kuko bibaviramo gufungwa.

IVOMO: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa