skol

RIB yataye muri yombi Prof Harelimana waherukaga kwanga kwitaba PAC

Yanditswe: Friday 15, Sep 2023

featured-image

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Prof Jean Bosco Harelimana wahoze ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative, RCA,Ku wa Kane,tariki ya 14 Nzeri.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike,uyu mugabo yanze kwitaba Komisiyo ya PAC.

Uyu akurikiranweho ibyaha birimo gutanga isoko rya Leta binyuranyije n’amategeko no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

Prof Harelimana wayoboraga iki kigo cya RCA kuva mu 2018 kugeza ku wa 28 Mutarama 2023, ubwo yirukanwaga ku nshingano ze azira ‘amakosa ashingiye ku miyoborere’.

Kuwa 13 Nzeri,Prof. Jean Bosco Harelimana yanze kwitaba ubutumire bumusaba gusobanura amakosa yagaragaye mu micungire n’imikoreshereze y’imari n’umutungo bya RCA mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2022.

Impamvu zatumye atitabira ubutumire bwa PAC ntizasobanuwe neza kuko byavuzwe ko yohererejwe ubutumire kuri ‘Email’ ntiyabusubiza ariko yaje kuvuga ko yarwaye.

Ubuyobozi bwa RCA buherekejwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Richard Niwenshuti, bwitabye Komisiyo y’Inteko Ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, PAC.

Bari bahamagajwe kugira ngo bisobanure ku makosa yagaragaye mu mikoreshereze y’imari n’umutungo nk’uko bigaragara muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa