skol

RIB yataye muri yombi umupasiteri ukekwaho gusambanya umwana

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 August 2021

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umupasiteri wo mu Itorero rya Assemblée de Dieu muri Gisagara ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa ufite imyaka 15.

Uyu mupasiteri w’imyaka 32 yatawe muri yombi ku wa 30 Nyakanga 2021; yafatiwe mu Karere ka Gisagara.

Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yamenyenu ko uyu mukozi w’Imana ngo yatangiye gusambanya uyu mwana mu mwaka ushize wa 2020 ubwo ababyeyi be bari bamaze gutandukana agasigara yibana wenyine mu nzu.

Icyaha akurikiranyweho yagikoreye mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Ndora, Akagari ka Gisagara, Umudugudu wa Nyabitare.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ndora.

Ati “Dosiye yamaze gukorwa ndetse izashyikirizwa Ubushinjacyaha tariki ya 2 Kanama 2021.’’

Yavuze ko akenshi abana basambanywa n’abantu bazi, babanza kubigiraho incuti kugira ngo babagirire icyizere.

Ati "Ababyeyi barasabwa kujya barinda abana babo kuba basambanywa. RIB irasaba abashakanye kwirinda amakimbirane, kuko ashyira abana mu kaga ko kuba basambanywa.’’

Dr Murangira yavuze ko abakora ibyaha byo gusambanya abana batazigera bajenjekerwa.

Ati “RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa akora icyaha nk’iki cyo guhohotera umwana. Turakangurira abantu gukomeza kwirinda guhohotera abana kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.’’

Icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’ingingo ya kane y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uyu mupasiteri agihamijwe yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kirehe: Yafatanwe metero 40 z’insinga z’amashanyarazi bikekwa ko yibye ubwo...

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ukwakira Polisi ikorera mu Karere ka Kirehe...
14 October 2021 0

Musanze: Ikamyo yagonganye n’ivatiri igwa igushije urubavu [AMAFOTO]

Imbere y’Ibiro by’Akarere ka Musanze, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri...
12 October 2021 0

Huye: Umukobwa yafatanwe ibikoresho bya polisi ashaka gutuburira...

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Ukwakira ahagana saa yine...
11 October 2021 0

Rulindo: Imvura n’umuyaga byasenye inzu zirenga 200 zirimo inyubako z’ikigo...

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwatangaje ko bwatangiye kubarura ibyangijwe...
11 October 2021 0

Ngoma:Umunya Nigeria yasanzwe mu nzu yapfuye

Umunya-Nigeriya witwa Tukumbo Shakuru Adeite yasanzwe mu rugo rumwe rwo mu...
8 October 2021 0

Kimisagara: Mu mugezi wa Mpazi basanzemo umurambo w’umugabo

Mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge munsi y’ikigo cya MAISON...
8 October 2021 0