RIB yerekanye abagabo 3 bakurikiranyweho icyaha cyo kwambura abantu bakoresheje uburiganya
Yanditswe: Friday 23, Apr 2021
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rufunze abitwa Bizimungu J.Baptiste, Hitiyaremye Alfred na Musabimana Simon, bakurikiranyweho kwambura abaturage batandukanye bakoresheje uburiganya.
RIB ivuga ko aba bagabo uko ari batatu bashaka amakuru ku muntu ufite ikibanza, bakamubeshya ko ari abakozi ba sosiyete y’itumanaho bityo bashaka ibibanza byo gushyiramo iminara.
Ivuga ko iyo bageze kuri uwo muntu bamubwira ko bifuza gukodesha cyangwa kugura ikibanza cye kandi ku mafaranga menshi.
RIB ivuga ko bamubwira ko bamutoranyije mu bandi benshi babishaka kandi ko byihutirwa. Bahita boherereza nyiri ikibanza amasezerano y’amahimbano y’uburyo sosiyete izamwishyura.
Batangira kumusaba amafaranga bita aya ‘essence’ kugira ngo baze gusura ikibanza, n’ayo kuba bamufashije kubona ayo mahirwe.
RIB itangaza ko babikora mu itsinda, ku buryo hari uwiyita umukozi wa sosiyete y’itumanaho ikeneye ibibanza, undi akiyita umu enjeniyeri upima ibibanza, n’undi wivugisha nk’umunyamahanga kugira ngo yemeze uwo bashaka kwiba ko harimo n’abanyamahanga, bitume arushaho kubagirira icyizere.
RIB yatangaje ko yongera gukangurira abaturarwanda kugira amakenga iteka iyo bahamagawe n’umuntu batazi, abizeza inyungu z’umurengera.
Source: RBA
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *