RIB yerekanye abantu batanu bakekwaho kwiba telefoni no mu nama zibera i Kigali
Yanditswe: Thursday 06, Jun 2024

Urwego rw’Ubugenzacyaga, RIB, rwerekanye abantu batanu bakekwa kwiba za telefoni mu nama zibera mu Mujyi wa Kigali.Telefoni zafashwe ni 193 mu gihe kingana n’ukwezi n’igice.
Abo barimo uwitwa Mutabazi Jean Bosco, Mihigo Landry, Mihigo Samson, Ntare Fabrice na Mugisha Irene.
RIB ivuga ko abo ifunze harimo abakora akazi k’ubumotari,abatekinisiye n’abandi.
RIB ivuga ko bafashwe kugera tariki 04 Kamena 2024.
Umuvugizi wa RIB , Dr Murangira B Thierry, avuga ko uwo Mutabazi Jean Bosco usanzwe ari umumotari yashikuzaga telefoni, akaziha uwitwa Irene.
Ni mu gihe Mihigo Landry afite ubuhanga bwo gukuramo ” I Cloud na serial number ya telefoni”.
Ntare Fabrice na we ni umutekinisiye ucuruza telefoni.
RIB ivuga ko Mutabazi Samson we yambara neza akajya mu nama akajya gushaka telefoni na mudasobwa yiba.
Dr Murangira avuga ko bakurikiranyweho ibyaha 5 birimo Kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gusambanya ku gahato n’ibindi bifitanye isano n’ubujura.
Avuga ko Mutabazi ajya mu kabari akareba abantu b’intege nke, akaba yahanye isiri na Mugisha Irene, bakamwaka telefoni.
RIB ivuga ko tariki ya 23 Werurwe 2024 batwaye umugenzi yasezeranye na Mugisha, umugenzi yari atwaye bamwinjiza ahantu bamwiba telefoni,baramusambanya, bamwaka ibyo yari afite byose, barangije bamuta aho.
IPhone 14 Max bamwibye bayijyanye kwa Landry arayihindura barayigurisha.
RIB ivuga ko Kwa Mutabazi bahasanze igikapu cy’uwo mugore.
Ubugenzacyaha butangaza ko Ntare Fabrice yambara neza akajya mu nama acunga ko urangaye amwiba telefoni.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, ashima ko abaturage Batanga Amakuru.
Ati”RIB ishimira ubufatanye abantu bagaragaza no kuba abibwe batanga amakuru hakiri kare, bigafasha ko abantu bakurikirana hakiri kare, ibyibwe bikagaruzwa.”
Dr Murangira B Thierry avuga ko uwiba atagira isura, amakuru yo kumutahura atangwa n’abaturage.
Yavuze ko abaturage nabo bagabanyiriza RIB akazi bakarinda ibyabo kuko iki kigo hari indi mirimo gikora.
Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira yagaragaje ko aba basore bose atari ubwa mbere bakurikiranyweho ibyaha nk’ibi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *