skol

RIB yerekanye abasore 4 babeshyaga abakobwa bakabasambanya bakanabambura

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 December 2021

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abasore bane bafatiwe mu Mujyi wa Kigali bakurikiranyweho kubeshya abakobwa akazi ubundi bakabajyana ahantu bakabasambanya bakanabiba ibyo baje bitwaje byose.

Aba basore berekanwe kuri uyu wa Kane tariki 16 Ukuboza 2021,bakurikiranyweho ibyaha bitandatu birimo ubujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho no gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Aba basore beretswe itangazamakuru ni Habumuremyi Yves, Bizimana Pacific, Mugisha Aimable na Gatete Emmanuel.

Ibi byaha bakurikiranyweho byakorewe mu mujyi wa Kigali ahantu hatandukanye no mu bihe bitandukanye.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko abahohotewe bose hamwe ari abakobwa umunani bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 21 -30 y’amavuko.

Umwe muri aba basore yashukaga abakobwa bamenyaniraga ku mbuga nkoranyambaga, akababwira ko bakundana ubundi akabasaba ko bazahura kugira ngo basohokane banasangire.

Guhura k’uyu musore n’abo bakobwa, byakundaga kuba nijoro, uyu musore agahita ahamagara bagenzi be bakaza ubundi bakabiba ibyo babaga bafite babanje kubasambanya.

Aba basore bakodeshaga imodoka bakoreshaga muri ibi bikorwa ubundi bahura n’umukobwa bakamushyiramo bakamujyana aho bashaka bakamukorera biriya bikorwa byose.

Abafashwe bose ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe harimo gukorwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko ibi ari ibyaha bigenda bigaragara bikorwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, (social media).

Yaboneyeho kugira icyo asaba abantu, agira ati “Ababikorewe ni 8 ariko hashobora kugaragara abandi bantu. Abanyarwanda ni ukureka gushamadukira abandi bantu bababwira ko bashaka gufatanya business. Social media zikoreshwa n’abantu beza n’ababi, hari abaza bihishe inyuma y’ikoranabuhanga bakaguha amafoto atari yo, urubyiruko ni ugushishoza.

Ntabwo umuntu yagombye kukubwira ngo muhurire ahantu nijoro, wamusaba mugahurira ahantu hazwi kandi hari abantu, ntabwo ukwiye kwemera umuntu ugushyira mu modoka utamuzi.”

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umusore yiyahuriye muri Nyabarongo nyuma yo kwibwa umushahara...

Umusore uzwi ku izina rya Alphonse ufite imyaka 28 yiyahuriye muri...
27 January 2022 0

Karongi: Gitifu w’Akagari akurikiranyweho kugira umugore umwana utaruzuza...

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye...
26 January 2022 0

Karongi: Abana 13 bari baburiwe irengero bari ku ishuri babonetse nyuma...

Abanyeshuri bo mu Karere ka Karongi bari baburiwe irengero bongeye kuboneka...
26 January 2022 0

Bugesera:Yemeye ko yibye moto ya mugenzi we kubera ko yagiye kunywa inzoga...

Mu ijoro rya tariki ya 21 Mutarama Polisi ku bufatanye n’izindi nzego...
24 January 2022 0

Rubavu: Igikuta cy’inzu cyagwiriye umuntu ahasiga ubuzima

Mu ijoro ryacyeye imvura nyinshi yaguye muri aka karere isenya inzu zigera...
23 January 2022 0

Rwamagana: Yatemye umuturanyi we nyuma yo gukeka ko amusambanyiriza...

Umugabo wo mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, yashatse gutema...
23 January 2022 0