skol
fortebet

Rubavu: 7 bikekwa ko ari FDLR baguye mu gitero bagabye ku ngabo z’ u Rwanda

Yanditswe: Monday 10, Dec 2018

Sponsored Ad

Abarwanyi, Ubuyobozi bw’ Akarere ka Rubavu bukeka ko ari abo mu mutwe wa FDLR bagabye igitero mu murenge wa Busasamana bakomeretsa Umunyarwanda umwe, abarwanyi babo 7 bahasiga ubuzima.

Sponsored Ad

Byabaye ahagana saa sita z’ ijoro kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ukuboza 2018, hafi y’ umupaka w’ u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Umuyobozi w’ Akarere ka Rubavu HABYARIMANA Gilbert yatangarije UMURYANGO ko izo nyeshyamba zashakaga kwinjira mu Rwanda zirwana.

Yagize ati “Ni FDLR niko dutekereza kuko niyo isanzwe irwanira hariya. Bateye rero byabindi byabo bashaka kwinjira, bahita bahura n’ ingabo z’ u Rwanda kuko ziba ziri ku mupaka niho barasaniye”

Meya Habyarimana yavuze ko ku ruhande rw’ izi nyeshyamba 7 bahasize ubuzima, yongeraho ko ku ruhande rw’ ingabo z’ u Rwanda nta musirikare warashwe. Gusa ngo hari umugabo w’ umunyarwanda isasu ryasanze mu rimufata mu rutugu ahita ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Busasamana.

Abaturage bo mudugudu wa Cyamabuye mu kagari ka Rusura mu murenge wa Busasamana, bavuze ko imirwano bamaze isaha bumva amasasu.

Meya yahumurije abaturage ababwira ko nta kidasanzwe cyabaye, abashishikariza kurara amarondo neza, gutanga amakuru ku gihe no gushishikariza benewabo bari muri FDRL gutaha binyuze mu nzira zemewe.

Yagize ati “Nta kidasanzwe cyabaye ni ibyo dusanzwe tubona bariya bacengera bakaza kugira ngo batubuze amahoro. Abaturage mbere na mbere turabahumuriza, icya 2 ni ukubashishikariza kwicungira umutekano batanga amakuru ku gihe , bakanarushaho kurara amarondo neza”

Yakomeje agira ati “Ikindi ni ugusaba abaturage bacu kuko baba bafite abavandimwe muri bariya, kubasaba gutaha mu nzira zemewe”

Nta mezi abiri arashira u Rwanda rwakiriye abahoze muri FDLR bagera ku 1500 batashe bavuye muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa