skol
fortebet

Rubavu: Abantu babiri barashwe barapfa ubwo bashakaga kwambutsa Caguwa bayikuye RDC

Yanditswe: Thursday 04, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu mu kagari ka karukogo mu mudugudu wa Bisizi humvikanye amasasu 6 y’ingabo z’u Rwanda zarashe abantu 3 bashakaga kwinjiza magendu ku butaka bw’u Rwanda babiri muri bo bahita bahasiga ubuzima.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2021,nibwo aba bagabo bagerageje kwambutsa caguwa bayikuye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo,bakubitana n’ingabo z’u Rwanda zibarasaho babiri bahasiga ubuzima undi arakomereka bikabije.
Umuyobozi ushinzwe imirimo (...)

Sponsored Ad

Mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu mu kagari ka karukogo mu mudugudu wa Bisizi humvikanye amasasu 6 y’ingabo z’u Rwanda zarashe abantu 3 bashakaga kwinjiza magendu ku butaka bw’u Rwanda babiri muri bo bahita bahasiga ubuzima.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2021,nibwo aba bagabo bagerageje kwambutsa caguwa bayikuye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo,bakubitana n’ingabo z’u Rwanda zibarasaho babiri bahasiga ubuzima undi arakomereka bikabije.

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange y’akarere ka Rubavu,Niyibizi Hubert,yemeje aya makuru ati "Nibyo koko abaturage babiri barashwe mu masaha ya saa kumi zirengaho.Babiri barashwe barapfa undi arafatwa.N’abaturage bari bambutse umupaka mu buryo butemewe hanyuma abasirikare babahagaritse ntibabyemera, bashaka kubarwanya.

Nk’abashinzwe umutekano,ubusugire bw’igihugu nta kindi bari gukora,birwanyeho,ku bw’amahirwe make 2 barapfa undi arafatwa ubu yashyikirijwe inzego z’umutekano.

Iyo umuturage ahagaritswe ku mupaka ntabyemere ntabwo bashobora kumutandukanya n’iyo nterahamwe,FDLR,kandi hari mu mwijima,kubatandukanya nabo biragoye.

Niyibizi yasabye abaturage ati "Turashishikariza abaturage kunyura mu nzira zemewe,bakagenda bemye,bakaza tukabaha ibyangombwa,bakareka guca mu nzira zitemewe."

Abaturage bo muri aka gace bavuze ko bafite agahinda ko kuba aba baturage barashwe bari gushaka imibereho.

Umwe mu baganiriye n’umuryango yagize ati "Ibi birababaje.Umuturage ahanyura saa kumi n’ebyiri avuye guca inshuro,nta rumogi acoye, afite utwenda baramuha ibihumbi 2,barangiza bakamwica."

Undi ati "Biriya n’amakosa,ntabwo aribyo.Mutuvuganire bafungure imipaka."

Niyibizi yavuze ko ibyo abaturage bakoze bamagana uru rupfu atari imyigaragambyo ahubwo ari agahinda ko kubura ababo ndetse ko baganirijwe bakabwirwa ububi bwo guca mu nzira zitemewe.

Aba bantu bazwi nk’abacoracora bakunze guca mu nzira zitemewe zikunze gucamo abanzi b’igihugu mu masaha ya nijoro bigatuma baraswa n’ingabo z’u Rwanda.

Kuwa 22 Nzeri 2021, nabwo Ingabo za RDF zikorera mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu, nabwo zarashe abagabo babiri n’umugore umwe barimo bagerageza kwinjiza mu gihugu Magendu igizwe n’amabaro y’imyenda.

Icyo gihe,Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu,Nzabonimpa Deogratias, yasabye abakora ubucuruzi gukora mu buryo bwemewe kandi bakirinda gukoresha umupaka mu buryo butemewe n’amategeko.

Yagize ati “Ni byiza gukora ubucuruzi, ubushabitsi ariko ntabwo ari byiza kubukorera mu nzira zitemewe ahubwo banyure mu nzira ziteganywa n’amategeko.Mu by’ukuri ni nko kwiyahura ubwabyo gukora ubucuruzi butemewe n’amategeko warangiza ugashaka guca mu birindiro by’ingabo z’igihugu.”

Yakomeje agira ati “Nicyo dusaba abaturage bacu ni ukugerageza kunyura mu nzira zemewe n’amategeko.Igihugu cyacu duhahirana n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binyuze ku mipaka itatu kandi izwi.”

Muri Werurwe 2019 ubwo haraswaga abagabo batatu b’Abanyarwanda bageragezaga kwinjiza mu gihugu bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,caguwa,icyo gihe uwari umuyobozi wa Brigade ya 301, Brigadier General Pascal Muhizi, yavuze ko abaturage bakwiriye gukoresha inzira zemewe.

Ati “Ba bandi bose bajya batera, baturuka hariya kandi nta narimwe [umwanzi] yigeze atera adaherekejwe n’abacoracora [abacuruza magendu] kuko nibo babayobora. Nonese murashaka ko dukorana gute? Dukunde abacoracora bakorana n’umwanzi twibagirwe inshingano zacu? Nibyo mushaka? Twe tube abana beza tubareke baze babarimagure? Amahitamo ni ayanyu [ariko] mwabyemera, mutabyera, twebwe ntabwo tuzigera tubyemera.”

‘’Amabwiriza twarayabahaye, imipaka irazwi hari Kabuhanga, Petite Barrière na Grande Barrière. None se iyo utahanyuze ugapfumaguza nijoro mu mwijima usatira ibirindiro by’Ingabo uba ushaka kugera kuki, uretse kwiyahura? Cyangwa ni ugushaka kurangiza ubuzima ku buryo bwihuse? Umusirikare ari aho ategereje umwanzi, nawe uraje wikoreye ibifurumba bya magendu. Ubwo twabwirwa n’iki niba utikoreye imbunda?’’




Ntakirutimana Alfred/UMURYANGO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa