skol

Rubavu: Bamwe bari kurara hanze abandi bahunze kubera imitingito ikomeje gusenya amazu

Yanditswe: Wednesday 26, May 2021

Imitingito y’ibipimo bitandukanye yakomeje kumvikana mu duce twa Goma muri DR Congo na Gisenyi mu Rwanda isenyera benshi ituma no mu mujyi wa Gisenyi hari abaturage bahunga.

Ibi ni ibikomeje gukurikira iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo kuwa gatandatu, abategetsi ba Kivu ya Ruguru bamaze kwemeza ko abapfuye bivuye ku iruka rya Nyiragongo ubu bamaze kuba 31.

Mu ijoro ryacyeye mu mujyi wa Gisenyi abaturage benshi baraye hanze batinya ko inzu zishobora kubagwira kubera imitingito, nk’uko umunyamakuru wigenga Patrick Maisha uhakorera abivuga.

Rwanda Seismic Monitor ivuga ko kuwa kabiri umutingito ukomeye wumvikanye ari uw’igipimo cya magnitude 5.3, ivuga kandi ko kuwa gatatu mu gitondo muri Gisenyi humvikanye imitingito ya 5.1 na 4.1.

Abaturage babarirwa mu magana kuwa kabiri bavuye mu mujyi wa Gisenyi bahungira mu bice bya Musanze na Kigali kubera impungenge batewe n’iyi mitingito.

Muri Gisenyi isoko rirafunze, ubucuruzi bwinshi ntiburi gukora, banki nyinshi zirafunze ndetse ibitaro byimuriye serivisi zabyo zimwe n’abarwayi mu bitaro biri hafi nka Shyira na Ruhengeri.

Ku munsi w’ejo ni bwo bamwe mu bari barwariye mu Bitaro bya Gisenyi bahawe serivisi zo kubagwa (chirurgie) ndetse no kwita ku mpinja zirimo n’izavutse zidashyitse (Neonatologie) bimuriwe mu Bitaro bya Ruhengeri, mu gihe serivisi zo kwita ku babyeyi babyaye bisanzwe zimurirwa mu Kigo Nderabuzima cya Rugerero na ho servisi z’ubuvuzi rusange ( medecine interne) zimurirwa mu Bitaro bya Shyira.

Mu bitaro bya Gisenyi hasigaye serivisi zo kwakira abarwayi bahita bataha (OPD/Outpatient Department) gusa.

Abayobozi mu Rwanda barasaba abaturage "kudakuka umutima,gukomeza kwitwararika, kwirinda ibihuha no kumva amakuru n’inama bagirwa n’inzego zibishinzwe." Bavuga kandi ko bakomeza gufata ingamba zo gutabara abagezweho n’ingaruka z’umutingito.

Clemence Umutoni umucuruzi wo mu kagari ka Byahi mu murenge wa Rubavu avuga ko bamaze iminsi itatu barara hanze kubera ubwoba.

Yagize ati: "Kuva byatangira turi kurara hanze, ntabwo wacuruza rero waraye hanze, turi gusaba ubuyobozi ngo butubonere aho twaryama n’uko twabaho."

Madamu Gakuru Mwajuma wo mu kagari ka Byahi inzu ze zirimo izo akodesha zari zimutunze zasenyutse ejo kuwa kabiri mu gitondo, asaba leta "kubarebana ijisho ry’impuhwe".

Ati: "Ibintu byifashe nabi cyane, kuva kuwa gatandatu turahangayitse, inzu nyinshi wabibonye ziri hasi, inzu zanjye zose zaguye."

Kuri uyu wa Kabiri,umutingito wangije inyubako z’amagorofa akoreramo ubucuruzi niziri kubakwa, inyubako nyinshi ziri kugirwaho ingaruka niyi mitingito ziri mu ruhererekane rw’inzira y’ubutaka bwisaturamo kabiri bikagera no ku nzu zibwubatseho.

Bitewe n’uko isoko rya Gisenyi na ryo riri muri iyo nzira y’ubwo butaka ryafunzwe mu gihe kitazwi nk’uko abacuruzi babigaragaza. Uyu mutingito watumye hafungwa umuhanda uva ku rusengero rwa ADEPR ujya ku mupaka muto uzwi nka Petite Barierre, kuko wawusatuyemo kabiri.

Ibi byatumye muri Gare Gisenyi huzura abantu benshi biganjemo abagore n’abana, bateze imodoka zibajyana mu bindi bice by’igihugu bitewe n’ubwoba by’iyi mitingito, kuburyo imodoka zageze aho zirabura.

Source: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa