Rubavu: Biravugwa ko FARDC na Wazalendo bashimuse abanyarwanda 22 i Busasamana
Yanditswe: Wednesday 03, Jul 2024

Abantu bivugwa ko ari FARDC/Wazalendo bashimuse abaturage 22 bo mu murenge wa Busasamana,mu karere ka Rubavu nyuma barabarekura.
Aya makuru dukesha umunyamakuru wa Radio&TV10,Oswald Mutuyeyezu,avuga ko abaturage bavuga ko aba bashimuswe ariko barekurwa batanze amafaranga
Uyu munyamakuru avuga ko aya makuru meya w’aka karere ntayahakana. Gusa ibyo kuba abaturage bishyuye ibihumbi 380 FRW ntarabyemeza.
Avuga ko akomeza gushaka amakuru. Gusa yongeraho ko mu barwanyi bakambitse mu kibaya harimo bene wabo w’aba baturage ba Kageshi ku buryo kuba babafata, bakumvikana bakarekurwa bitatungurana.
Uyu munyamakuru avuga ko umwe mu banyamakuru b’i Rubavu yamubwiye ati: "Ejo FARDC na Wazalendo bashimuse abaturage 22 bo mu kagari ka Kageshi mu murenge wa Busasamana ubwo barimo bahinga mu kibaya gihuza u Rwanda na RDC,barekuwe nimugoroba nyuma yo gutanga amafaranga ibihumbi 380."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *