skol

Rubavu: Gen.Alexis Kagame yahaye igisubizo abaturage basabaga ifungurwa ry’imipaka

Amakuru   Yanditswe na: 10 November 2021

Mu karere ka Rubavu, Generali Alexis Kagame,yongeye guhumuriza abaturage b’imirenge yegereye umupaka wa Kongo ko nta mwanzi uturutse muri RDC uzabahungabanyiriza umutekano.

Generali Alexis Kagame yibukije abaturage ba Busasamana ko umutekano ariwo musingi twubakiyeho, yongeye kwibutsa abaturage b’iyi mirenge ifatanye n’igihugu cy’abaturanyi cya Kongo ko abanzi bahora bashaka gutera u Rwanda baba mu mashyamba ya Kongo.

General Alexis Kagame yongeye guhanura abantu baca mu nzira zitemewe ngo kuko gutandukanya umugizi wa nabi n’umucoracora witwikiriye ijoro biragoye cyane.

General Alexis Kagame yongeye guhumuriza abantu bambukiranya imipaka abizeza ko bagiye kongera imipaka byibuze hakaboneka indi mipaka 2 yakoroherereza abatuye iyi mirenge ndetse n’abandi bagana muri icyo gihugu cy’abaturanyi.

Habitegeko Francois,Guverineri w’intara y’Iburengerazuba nawe yongeye kwibutsa abaturage ko bari mu biganiro byo kongera imipaka kugira ngo boroherereje abaturage bashaka kwambukiranya.

Ati "Tubirimo tugiye kubiganiriza abayobozi bacu tubibwire n’abakongomani hanyuma tubikore kuko twese bidufitiye akamaro."

Kandi yongeye kwihanangiriza urubyiruko ko rugomba kureka guca mu nzira zitemewe kuko bibaviramo urupfu, rutunguranye bitiranyijwe n’abanzi b’igihugu.

Alfred Ntakirutimana/Umuryango.rw

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kicukiro: Umugabo yatawe muri yombi ashinjwa kwica umugore we bapfa...

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Kanyamibare...
7 December 2021 0

Polisi yafashe abagabo babiri bakurikiranweho gutanga ruswa no kugurisha...

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Ukuboza 2021, Polisi y’u Rwanda yataye...
6 December 2021 0

Nta Camera zigenzura umuvuduko, zizongera gushyirwa ku byapa biri munsi ya...

Polisi y’u Rwanda yavuze ko nta Camera zigenzura umuvuduko, zizongera...
3 December 2021 0

Rubavu: Batangiye guterwa n’abajura kubera umuriro umaze amezi 3...

Abaturage bo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyamyumba bahangayikishijwe...
2 December 2021 0

Ngororero:Yafashwe amaze guca insinga z’amashanyarazi agiye kuzigurisha

Polisi ikorera mu Karere ka Ngororero kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30...
2 December 2021 0

Nyagatare: Inkuba yakubise inka 12 n’intama 2 z’umuturage birapfa

Kuri uyu wa Kabiri,tariki ya 30 Ugushyingo 2021,mu masaha ya mbere ya saa...
30 November 2021 0