skol
fortebet

Rubavu:Ikamyo yataye umuhanda igonga umumotari ahita apfa

Yanditswe: Monday 20, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu karere ka Rubavu,mu murenge wa Nyamyumba,akagari ka Rubona,umugudugu wa Bushagara,ahagana ku ruganda rwa Brarirwa habereye impanuka ikomeye y’imodoka yagonze umumotari ahita apfa.
Iyi mpanuka yabaye saa 18:30 kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Ukuboza 2021,yahitanye umumotari witwa Nduwayezu Pascal.
Uyu mugabo asize umugore n’umwana muto utaruzuza n’umwaka.
Police yahageze ihita ishaka uko umurambo w’uyu mumotari wava munsi y’iyi modoka kuko yamugwiriye na moto ye.
Umushoferi w’ikamyo (...)

Umushoferi w’ikamyo utaramenyekana amazina bivugwa ko yabuze feri yitabaza umugunguzi ahitana uyu mumotari wazamukaga.

Biravugwa ko uyu mushoferi hashize igihe gito akoze n’indi mpanuka ikomeye aho yataye imodoka muri Sebeya.

Alfred NTAKIRUTIMANA/Umuryango. rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa