skol
fortebet

Rubavu: Imodoka 2 zagonganye benshi bahasiga ubuzima

Yanditswe: Tuesday 02, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ahagana saa Yine, mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu habereye impanuka ikomeye y’imodoka yakomerekeyemo benshi.
Iyi mpanuka yabereye ahazwi nko kwa Gacukiro,aho imodoka ya caoster ya sosiyete ya Virunga yavaga mu i Rubavu yerekeza i Kigali yagonganye n’ikamyo itwara ibikomoka kuri peteroli.
Amakuru y’ibanze aravuga ko abantu 3 barimo n umushoferi wa Virunga bahise bitaba Imana.
Biravugwa ko iyi mpanuka yatewe n’iyi kamyo yari yikoreye mazutu yacitse (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ahagana saa Yine, mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu habereye impanuka ikomeye y’imodoka yakomerekeyemo benshi.

Iyi mpanuka yabereye ahazwi nko kwa Gacukiro,aho imodoka ya caoster ya sosiyete ya Virunga yavaga mu i Rubavu yerekeza i Kigali yagonganye n’ikamyo itwara ibikomoka kuri peteroli.

Amakuru y’ibanze aravuga ko abantu 3 barimo n umushoferi wa Virunga bahise bitaba Imana.

Biravugwa ko iyi mpanuka yatewe n’iyi kamyo yari yikoreye mazutu yacitse feri ikagonga iyi modoka yo mu bwoko bwa Coaster ya Virunga.

Abakomeretse n’abitabye Imana bajyanywe ku Bitaro bya Gisenyi mu gihe Polisi y’Igihugu ikomeje ibikorwa by’ubutabazi.

Bamwe mu bagize imiryango y’abari muri Coaster ya Virunga bahise bajya aho bakirira indembe ku Bitaro bya Gisenyi kugira ngo bamenye uko bamerewe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SSP Irere Rene, yabwiye UMUSEKE ko bagikora ubutabazi gusa abantu batatu bamaze kwitaba Imana.

Yagize ati “Kugeza ubu abamaze kwitaba Imana ni batatu ariko andi makuru aracyakusanywa.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa