skol

Rubavu: Polisi yafashe abibaga mubazi z’amazi z’abaturage bakajya kuzigurisha muri RDC

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 October 2021

Abapolisi bakorera mu Karere ka Rubavu, bafashe abantu bane bacyekwaho kuba bitwikiraga ijoro bakajya mu ngo z’abaturage bakiba mubazi z’amazi bakajya kuzigurisha umuturage wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abafashwe bose bafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari ka Umuganda, Umudugudu wa Kabuga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ndetse no mu buyobozi bw’ikigo gikwirakwiza amazi (WASAC).

Yagize ati “Abaturage bagiye batanga amakuru bavuga ko barimo kwibwa za mubazi z’amazi, byaje kugera ku kigo gikwirakwiza amazi na cyo gitanga amakuru.

Ku ikubitiro iki kigo cyacyekaga umukozi wacyo witwa Bigirimana Edouard hatangira iperereza amaze gufatwa yavuze abo bafatanyaga muri ubwo bujura. Iwe hafatiwe mubazi 16 kwa mugenzi we Nsengimana hafatirwa mubazi 34.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko mu makuru yatanzwe na bariya bafashwe uko ari bane bavuze ko hari umuturage wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wari warabahaye isoko ryo kujya bamushyira izo mubazi na we akazigurisha mu baturage b’iwabo.

Imwe yayiguraga amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi bitanu n’ibihumbi icumi. Bavuga ko ari ibintu bari bamazemo iminsi ariko ntibibuka izo bari bamaze kumushyira.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage batanze amakuru abasaba kujya bihutira kuyatanga hakiri kare.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira hatangire iperereza ryimbitse.

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kamonyi: Ikamyo yataye umuhanda igonga abarimu 2 umwe ahasiga...

Ikamyo ifite ibirango byo muri Uganda yerekezaga muri Repubulika Iharanira...
20 October 2021 0

Gasabo: Umugore yatwitse moto n’ibindi bikoresho by’umugabo we kubera...

Umugore witwa Mukampabuka Beatrice, wo mu mu mudugudu wa Rugina ,mu murenge...
20 October 2021 0

Ingaboz’u Rwanda zasobanuye uko zinjiye ku butaka bwa DR Congo...

Ingabo z’u Rwanda [RDF] zatangaje ko ku wa Mbere, i Bugeshi mu Karere ka...
19 October 2021 0

U Burundi nabwo bwashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 bo muri...

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021, ku mupaka wa Nemba mu Karere...
19 October 2021 0

Rutsiro:Minisitiri Gatabazi yijeje ubufasha abagororerwa Iwawa

Bamwe mu bagororewe n’abagororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa...
19 October 2021 0

RDC: Ambasaderi Karega yavuze ku mirwano yavuzwe hagati ya RDF na...

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent...
19 October 2021 0