skol
fortebet

Rubavu: Polisi yafashe abinjizaga mu Rwanda magendu ya caguwa amabalo 15

Yanditswe: Sunday 14, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Ugushyingo saa cyenda Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafashe, Turikumwenimana Alphonse w’imyaka 32, Habimana w’imyaka 37 na Umugwaneza Pascaline w’imyaka 25 barimo kwinjiza mu Rwanda magendu y’ imyenda ya caguwa amabalo 15. Bafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari ka Nego, Umudugudu wa Kivu.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Twizera Karekezi yavuze ko inzego zishinzwe umutekano zari mu kazi k’irondo rya nijoro (Night Patrol) saa cyenda z’ijoro babona abantu barimo gutunda ibintu babyinjiza mu rugo ruri muri uriya mudugudu wa Kivu. Nyuma babonye muri urwo rugo haje imodoka irimo n’abantu bafatwa gutyo.

CIP Karekezi yagize ati” Abashinzwe umutekano bakomeje kubona abantu batunda imifuka bayijyana mu gipangu, nyuma haje kuza imodoka ijya muri icyo gipangu muri iryo joro barakurikira basanga igipangu kirinzwe n’umuzamu witwa Turikumwenimana Alphonse. Imodoka yari itwawe na Habimana, ako kanya hahise haza n’uwitwa Umugwaneza Pascaline 25, gusa abatundaga iyo myenda bo ntibashoboye gufatwa bahise bacika.”

Umuzamu Turikumwenimana avuga ko yari yemerewe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 kugira ngo abike mu gipangu iyo magendu ya caguwa , ariko akavuga ko atibuka neza amazina y’umuntu wari kumuhemba ndetse ngo ntazi nyiri imyenda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yongeye gukangurira abantu kwirinda kujya mu bucuruzi bwa magendu n’ubundi bucuruzi butemewe n’amategeko.

Ati” Duhora dukangurira abantu gukora ubucuruzi bwemewe n’amategeko mu rwego rwo kwirinda ibihano, bariya bantu, Habimana na Umugwaneza Pascaline barahakana ko iriya myenda batayizi ariko ntibasobanura uko bahuriye muri ruriya rugo mu gicuku cya saa cyenda. Nyamara bahaje nyuma y’iminota mikeye iriya myenda igejejwe muri ruriya rugo.”

Bariya bantu uko ari Batatu bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza. Ni mugihe iriya myenda n’imodoka byajyanwe mu bubiko bw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro(RRA).

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Umucuruzi ufatanwe magendu ategekwa gutanga amande angana na 100% by’umusoro yari anyereje kandi akaba yafungwa hagati y’amezi 6 n’imyaka ibiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa