Rubavu: Polisi yashyamiranye n’abaturage irabarasa umwana ahasiga ubuzima
Yanditswe: Monday 07, Oct 2024
Polisi y’Igihugu kuri uyu wa Mbere yakomerekeje abaturage mu karere ka Rubavu, nyuma yo kuyitera amabuye na yo ikabarasaho.
Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Ukwakira 2024, mu murenge wa Bugeshi.
Intandaro y’iri hangana ngo yakuruwe n’abazwi nk’abacoracora bageragezaga kwinjiza mu Rwanda magendu y’imyenda bari bavanye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko ubwo Polisi yageragezaga gukumira abo bacoracora yabarasheho, gusa ku bw’amahirwe make irasa mu kico umwana wiga mu wa kabiri w’amashuri abanza wari ugiye ku ishuri.
Urupfu rw’uyu mwana ngo rwarakaje abaturage bahita batangira gutera amabuye abapolisi, na bo mu kwirwanaho biba ngombwa ko babarasaho.
Amakuru avuga ko hari abaturage 6 bajyanwe kwa muganga nyuma yo gukomeretswa na Polisi, mu gihe ngo hari abandi banze kwigaragaza batinya ko bazakurikiranwa.
Nyuma y’ubushyamirane Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, CP Vincent B Sano ari kumwe na Meya w’akarere ka Rubavu, Murindwa Prosper, bahise bakorana inama n’abaturage.
CP Sano mu butumwa yahaye abaturage yabasabye kwirinda guhangana n’inzego z’umutekano, ahubwo bagafatanya na zo mu kubaka ibirenze ibyo igihugu kimaze kugeraho.
CP SANO yavuze ko nta mupolisi wahutse mu baturage ngo arase, Abaturage bavugira rimwe bagaragaza ko batishimye, akomeza avuga ko umupolisi yarashe abantu yahagaritse nijoro Abaturage bavugira rimwe bavuga ko byabaye ku manywa.
Yasabye abaturage ko igihe umupolisi cyangwa undi ushinzwe umutekano abahagaritse bakwiye guhagarara aho gutera ibisongo, amabuye cyangwa kuvuduka.
Ati “Umucengezi asa natwe, uramutwe wirutse umupolisi yagutandukanya n’umugizi wa nabi gute? Iyo uwo twakekaga ko ari umugizi wa nabi yirutse, nta kundi turarasa.”
Yavuze ko ibikorwa by’iterambere abaturage bageraho babikesha umutekano, avuga ko amasasu atari yo yonyine ahungabanya umutekano ko na magendu ihungabanya umutekano.
Ati “Ndababona mwababaye, natwe twababaye, twaratse akazi ngo tuze twifatanye namwe, ako kababaro kareke gukomeza kudufata ngo mukore amakosa.”
Mayor wa Rubavu MULINDWA Prosper yabwiye abaturage ko ubuyobozi bwababajwe n’uko umunyeshuri yarashwe, “ariko ko yarasiwe mu baforoderi.”
Yavuze ko ubuyobozi bufatanya n’umuryango we kumushyingura, asaba abaturage kudahishirana mu bijyanye na magendu.
Umwana warashwe yari agiye gusubira mu masomo ye nk’uko abaturage bakomezaga kubivuga.
Ivomo:Umuseke
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *