skol
fortebet

Rubavu: Umukozi w’Akarere n’umutetsi woherejwe nk’umuyobozi mu kwibuka batawe muri yombi

Yanditswe: Thursday 14, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukozi w’akarere ka Rubavu wari ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugerero, Nyiraneza Espérance na Mbarushimana Jean Claude ushinzwe gutekera abanyeshuri muri College Inyemeramihigo batawe muri yombi bakekwaho gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi.
Kuri uyu wa Gatatu, ubuyobozi bwa Ibuka nyuma y’inama bwagiranye n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Rubavu mu rwego rwo kubahumuriza, bwatangaje ko bwishimiye kuba batangiye gukurikiranwa kuko bigaragaza ko nta muntu uri hejuru (...)

Sponsored Ad

Umukozi w’akarere ka Rubavu wari ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugerero, Nyiraneza Espérance na Mbarushimana Jean Claude ushinzwe gutekera abanyeshuri muri College Inyemeramihigo batawe muri yombi bakekwaho gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi.

Kuri uyu wa Gatatu, ubuyobozi bwa Ibuka nyuma y’inama bwagiranye n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Rubavu mu rwego rwo kubahumuriza, bwatangaje ko bwishimiye kuba batangiye gukurikiranwa kuko bigaragaza ko nta muntu uri hejuru y’amategeko.

Perezida wa IBUKA mu murenge wa Rugerero, Habiyaremye Abdul Karim avuga ko ubuyobozi bw’akarere bwababwiye ko gutinda gukurikirana abo bantu byari bigamije kubanza gukusanya amakuru.

Perezida wa Ibuka mu rwego rw’igihugu, Nkuranga Egide yavuze ko bitumvikana ukuntu ubuyobozi bw’igihugu buha agaciro igikorwa cyo kwibuka, bigapfobywa n’abantu ku giti cyabo.

Ati “Ntabwo byumvikana ukuntu mu gikorwa igihugu cyubaha kiri muri politiki aho tuba twibuka Jenoside yakorewe abatutsi n’ukuntu abayobozi bakuru b’igihugu bagitegura, wajya kumva ukumva umuntu aragipfobeje mu buryo butumvikana. Ntabwo bagihaye agaciro bashatse kwerekana ko ibyabaye ntacyo bimaze’’

Yakomeje ashimira abavanye Nyiraneza mu kazi n’inzego zibishinzwe zatangiye kumukurikirana kugira ngo hamenyekane ikibiri inyuma.

Ati “Abagiye kumubaza babanje kureba amategeko, abamuvanye mu nshingano nibyo barebye n’inzego z’umutekano nibyo zagendeyeho zijya kumufata zimubaza impamvu yabimuteye […] icyo twifuza ni ubutabera kugira ngo binakumire n’abandi batekereza nkawe bumve ko turi mu gihugu kigendera ku mategeko kandi ko Jenoside itazongera ukundi’’.

Iki kibazo cyagaragaye kuwa 3 Kamena 2022 ubwo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero yagombaga kwitabira igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi kuri GS Nkama akohereza ushinzwe uburezi.

Impamvu ni uko uwo muyobozi w’umurenge ngo yagombaga gusezeranya abageni. Umukozi ushinzwe uburezi aho kujya guhagararira gitifu, na we yohereje Mbarushimana Jean Claude utekera abanyeshuri.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu kuri uyu wambere bwari bwafashe icyemezo cyo guhagarika Nyiraneza ndetse bunasaba inzego z’ubutabera kumukurikirana.

Ivomo:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa