skol
Fortebet

Rubavu: Umumotari yahaye Umupolisi ruswa ya 6000 FRW atabwa muri yombi

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 June 2022

Rubavu: Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 28 Kamema yafashe Umumotari witwa Iradukunda Salim w’imyaka 20 ashaka guha ruswa umupolisi y’amafaranga y’u Rwanda 6000 nyuma y’uko amwatse ibyangombwa bimwemerera gutwara imoto akabibura.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko Iradukunda yari atwaye moto mu muhanda uva mu mujyi wa Gisenyi werekeza Byahi afite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rw’urunyamahanga rwatangiwe mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, ariko adafite icyamgombwa cyemeza ko yabaye yo, kandi nta n’icyamgombwa kimwerera gukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, amaze kubona ko atujuje ibyangombwa yigira inama yo guha amafaranga umupolisi ngo amureke akomeze kugenda.

Yagize ati: " Yahise akura mu mufuka amafaranga 6000 ayahaye umupolisi yanga kuyakira, ahita abimenyesha umukuriye, uwo mu motari arafatwa."

SP Karekezi yashimiye uwo mupolisi wanze kwakira ruswa, anibutsa abashoferi kwirinda gutwara ibinyabiziga badafite ibyangombwa biringiye gutanga ruswa, ababwira ko ruswa muri Polisi y’u Rwanda itemewe bityo nta mu Polisi wakira ruswa ngo akore ibinyuranye n’amategeko.

Yabibukije ko kubona ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga bitagoranye ko hari amabwiriza akurikizwa ngo umuntu abibone kandi ko buri wese ashobora kubibona mu gihe yakurikije ibisabwa.

Yasoje asaba abaturage kwirinda ruswa kuko ari mbi, idindiza iterambere kandi ikabangamira imitangire ya serivise nziza, ikindi yabibukije ni uko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi igihano gikomeye kirimo no gufungwa muri Gereza.

Iradukunda yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Gisenyi, ngo hakurikizwe amategeko.

Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivugako umuntu wese usaba, utanga cg wakira mu buryo ubwo aribwo bwose, indonke iyo ariyo yose.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kuva k’umyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’izahabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5)z’agaciro k’indonke yatse cg yakiriye.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Kagame yahaye Brig.General Nkubito ipeti rya Major...

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul...
16 August 2022 0

Rutsiro: Umwarimu arashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 13 w’umuturanyi

Umwarimu wigisha mu mashuri abanza mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka...
16 August 2022 0

Umuhungu wa Perezida Kagame yarangije amasomo ya Gisirikare mu Bwongereza...

Kuri wa Gatanu,Umuhungu wa Perezida Kagame, Ian Kagame, ari mu banyarwanda...
12 August 2022 0

Polisi y’u Rwanda yamaganye imyambarire ishotorana iharawe n’abakobwa mu...

Hirya no hino mu Gihugu cyane cyane mu Mujyi wa Kigali hakomeje kugaragara...
11 August 2022 3

Kigali: Abamotari banze gukoresha mubazi kubera ibihombo

Bamwe mu bamotari bo mu mujyi wa Kigali batangaje ko batazongera gukoresha...
10 August 2022 0

Nyamasheke: Umugabo wishe ababyeyi be bombi abakase amajosi yarashwe mu...

Umugabo witwa Nzanywayimana Eliezer wo mu karere ka Nyamasheke uheruka...
9 August 2022 0