skol

Rubavu: Umusore w’imyaka 20 yarashwe n’abataramenyakana ahita apfa

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 October 2021

Umusore w’imyaka 20 witwa Shurudiya Hitimana yarasiwe mu murenge wa Kanzenze, mu kagari ka Nyamirango mu mudugudu wa Rubara ho mu karere ka Rubavu,mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ukwakira 2020.

Abaturage bo muri uyu mudugudu bavuze ko uyu musore wari ugiye kwahira muri urwo rukerera,yarashwe n’abantu bataramenyekana nyuma yo kumufata agatabaza avuga ngo “ndapfuye”.

Nyiranshuti Vestine utuye aho byabereye yabwiye Umuryango ati “nashigukiye hejuru numva amasasu 2 nta kindi numvise.Byari mu rukerera ariko ntabwo neza amasaha.

Ntabwo twahunze ahubwo ubwoba bwanyishe.Ntabwo twamenye uwabikoze.Ntabwo aha hakundaga kubera urugomo,uretse abashumba bakundaga kurwana.

Uwitwa Nikuze Henriette utuye mu mudugudu wa Gasizi muri uwo murenge wa Kanzenze, nawe yavuze ko uyu musore bakundaga kwitwa Shurudiya,yarashwe mu rukerera.

Yagize ati “Hari nka saa kumi na 55 kuko nashigukiye hejuru ndeba ku isaha.Numvise umuntu atabaje ngo "mumbabarire".Ijwi ryo sinari kurimenya.Twavugiye mu nzu ngo “urakomere”.Twumva barashe amasasu 3 turaceceka cyane kuko bwari bunakeye.Bayarashe saa kumi n’imwe ziri kurengaho iminota 20.Ntabwo twari gusohoka turi kumva amasasu hanze.

Twasohotse mu gitondo bukeye.Buri wese aho yari ari yarimo kubitekerezaho dutegereje kureba mu gitondo ngo tumenye ibyo aribyo.Mbyutse karekare nibwo numvise bari gukomanga kwa mukeba wanjye kuko hari umugabo wari ugiye mu nka abona amaraso,babona na hariya bamukurubanye mu birayi.

Abamubonye ngo n’abari bagiye guca inkwi,bamanutse hepfo bashakishije nibwo bamubonye.Kubera ko hano hakunze guca abashumba bakarwana twagize ngo n’urugomo rwabo ariko barashe twahise duceceka.Abashumba barwana ku giti cyabo bikarangira kandi nta muntu wica undi.”

Mukuru wa Nyakwigendera witwa Hazarerimana Joseph utuye mu mudugudu wa Rubara, mu kagari ka Muramba mu murenge wa Kanzenze yagize ati “

Uriya mwana nta rugomo yagiraga yari atuje,ni murumuna wanjye.Yari ku kibuga cy’inka.Agiye kwahira yahuye nabo bicanyi.Bibaye saa kumi n’imwe twumvise amasasu tuyoberwa ikibaye,kubera ko ari hafi y’aho abasirikare bitoreza,twagize ngo nibo bari kwitoza.

Abantu bahageze basanze ari uwo murumuna wanjye wapfuye.Nta byaha yakoraga nta nubwo yari n’igihazi.Ntabwo turamenya ngo ni iki.Yari umwana muto w’imyaka 20 nta kibazo yari afitanye n’abantu.

Icyo dusaba ubuyobozi nuko bwakurikirana iki kibazo,bakamenya icyo mugenzi wacu yazize.Batabikurikiranye ejo hapfa umuntu n’ejo bundi.Urugomo rwo rwahabaga ariko ntabwo bicishaga abaturage imbunda.

Umuyobozi wungirije mu kagari [Sedo] yabwiye Umuryango ko batarabasha kumenya abagizi ba nabi barashe uwo musore ndetse bagishakishwa kugira ngo babihanirwe.

Turacyagerageza kuvugana n’inzego zishinzwe umutekano kugira ngo zigire icyo zivuga ku rupfu rw’uyu musore.







Alfred Ntakirutimana/Umuryango.rw

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kicukiro: Umugabo yatawe muri yombi ashinjwa kwica umugore we bapfa...

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Kanyamibare...
7 December 2021 0

Polisi yafashe abagabo babiri bakurikiranweho gutanga ruswa no kugurisha...

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Ukuboza 2021, Polisi y’u Rwanda yataye...
6 December 2021 0

Nta Camera zigenzura umuvuduko, zizongera gushyirwa ku byapa biri munsi ya...

Polisi y’u Rwanda yavuze ko nta Camera zigenzura umuvuduko, zizongera...
3 December 2021 0

Rubavu: Batangiye guterwa n’abajura kubera umuriro umaze amezi 3...

Abaturage bo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyamyumba bahangayikishijwe...
2 December 2021 0

Ngororero:Yafashwe amaze guca insinga z’amashanyarazi agiye kuzigurisha

Polisi ikorera mu Karere ka Ngororero kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30...
2 December 2021 0

Nyagatare: Inkuba yakubise inka 12 n’intama 2 z’umuturage birapfa

Kuri uyu wa Kabiri,tariki ya 30 Ugushyingo 2021,mu masaha ya mbere ya saa...
30 November 2021 0