Rubavu: Umuturage ukekwaho kwica mushiki we yarashwe ashaka gucika
Yanditswe: Saturday 07, Jan 2023
Umuturage witwa Mburenumwe Claver wo mu Murenge wa Nyamyumba, Akagari Ka Kinigi, ukekwaho kwica mushiki we, yarashwe atorotse inzego z’umutekano.
Uyu muturage yari agiye kwereka inzego z’umutekano aho yahishe inyundo yicishije mushiki we, aho kubikora ashaka kwiruka ngo atoroke inzego z’umutekano ziramurasa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba Murindahabi Eric yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ati" Ayo makuru ni yo, bamutwaye agiye kwerekana aho yashyize inyundo yicishije (...)
Umuturage witwa Mburenumwe Claver wo mu Murenge wa Nyamyumba, Akagari Ka Kinigi, ukekwaho kwica mushiki we, yarashwe atorotse inzego z’umutekano.
Uyu muturage yari agiye kwereka inzego z’umutekano aho yahishe inyundo yicishije mushiki we, aho kubikora ashaka kwiruka ngo atoroke inzego z’umutekano ziramurasa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba Murindahabi Eric yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ati" Ayo makuru ni yo, bamutwaye agiye kwerekana aho yashyize inyundo yicishije mushiki we ahita yiruka baramurasa."
Ku itariki 4 Mutarama 2023 nibwo uyu muturage yafashwe akekwaho kwica mushiki we akamushyingura akanahinga ku mva ye, ngo icyo bapfaga ni uko nyakwigendera yari yanze ko bagurisha isambu bahawe n’ababyeyi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *