skol
fortebet

Rubavu: Wa mukobwa washinjaga Gitifu kumukura iryinyo kuko yanze ko basambana yafunzwe

Yanditswe: Tuesday 02, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Uwimanimpaye w’imyaka 22 y’amavuko waregaga Gitifu wa Kanzenze kumukubita amuziza kwanga ko baryamana,yatawe muri yombi kuri uyu wa mbere azira gusakaza ayo makuru bivugwa ko ari ibinyoma.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze muri Rubavu, Nkurunziza Faustin,yashinjwee ko yakubise uyu mukobwa ukora mu kabari witwa Uwimanimpaye Clarisse akamukura iryinyo bapfa ko yanze ko bakorana imibonano mpuzabitsina.
Nkuko amakuru dukesha Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu wa (...)

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Uwimanimpaye w’imyaka 22 y’amavuko waregaga Gitifu wa Kanzenze kumukubita amuziza kwanga ko baryamana,yatawe muri yombi kuri uyu wa mbere azira gusakaza ayo makuru bivugwa ko ari ibinyoma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze muri Rubavu, Nkurunziza Faustin,yashinjwee ko yakubise uyu mukobwa ukora mu kabari witwa Uwimanimpaye Clarisse akamukura iryinyo bapfa ko yanze ko bakorana imibonano mpuzabitsina.

Nkuko amakuru dukesha Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu wa RadioTV10 abitangaza,uyu mukobwa ngo yisanze mu nama y’umutekano mu murenge wa Kanzenze yabaye ejo guhera 07:00-16:00. Nyuma yayo Mayor wa Rubavu yavuze ko uyu mukobwa yemeye ko yabeshyeye Gitifu bamuraza muri mu kasho.

Uretse uwo mukobwa urega Gitifu kumukubita akamukura iryinyo wafunzwe,n’abandi baregwa muri iyo dosiye yo ’kubeshyera gitifu’ bafunzwe.

Meya wa Rubavu,Kambogo Ildephonse avuga ko uriya mukobwa yiyemerera gushukwa agahimbira ibinyoma Gitifu wa Kanzenze.

Ubutumwa bivugwa ko ari ubwo Gitifu Nkurunziza Faustin yanditse,bwemeza ko ibi bimuvugwaho ari umugambi mubisha w’abasanzwe bamuharabika ndetse batanamwifuriza amahoro

Yavuze ko hari igikorwa cy’ubugenzuzi cyakozwe n’ubuyobozi muri uyu Murenge wa Kanzenze cyo kureba niba abantu barikingije cyanageze mu kabari gakoramo uriya mukobwa.

Nkurunziza yatangaje ko uyu mukobwa yabajijwe ibyangombwa bigaragaza ko yikingije ariko akinangira ahubwo agatuka abayobozi bari muri iki gikorwa, bigatuma ahita ajyanwa mu kigo kinyuzwamo abantu by’igihe gito (Tansit Center) ariko akaza kurekurwa.

Avuga ko akimara gusohoka ari bwo hatangiye gucicikana ariya makuru yo kuba yamukubise akamukura iryinyo ariko ko hari ababiri inyuma.

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa wa Kanzenze avuga ko umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi muri uyu Murenge ari we ubiri inyuma.

Ati “Kuko asanzwe akoresha itangazamakuru amparabika, akaba ari na we wahamagaye abanyamakuru ababwira ngo nakubise umukozi wo mu kabari kuko atikingije mukura amenyo.”

Uyu muyobozi avuga kandi ko nyiri kariya kabari gakoramo uyu mukobwa na we ari mu batije umurindi ziriya nkuru zimusebya ngo kuko asanzwe yigomeka ku buyobozi.

Ibitekerezo

  • Ark nimba nuwo muyobozi yiyemererako basanzwe babimuvugaho hashyirwemo ubushishozi kko ntanduru ivugira ubusa ku musozi

    Ark nimba nuwo muyobozi yiyemererako basanzwe babimuvugaho hashyirwemo ubushishozi kko ntanduru ivugira ubusa ku musozi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa